Abarimu barasaba kongererwa inguzanyo idasaba ingwate bahabwa n’Umwalimu SACCO

Abanyamuryango ba Koperative y’abarimu yo kubitsa no kugurizanya Umwalimu SACCO bavuga ko hari byinshi bungukiye muri iyi koperative ariko bifuza ko inguzanyo bahabwa badasabwe ingwate yakongerwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Ni icyifuzo bagarutseho ubwo bari mu Nama ya 24 y’Inteko Rusange isanzwe ya Koperative Umwalimu SACCO yateraniye i Kigali uyu munsi ku wa 25 Werurwe 2022.
Bagaragaza ko bahabwa inguzanyo hakurikijwe umushahara bahembwa ariko nanone ntirenge amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3,5 kuko mu gihe hari ukeneye irenze iyo bisaba ko atanga ingwate.
Gasigwa François Xavier wo mu Karere ka Nyagatare, waje ahagarariye abarimu bo mu Murenge wa Katabagemu yavuze ko igihe cyose umuntu ashakiye inguzanyo ayibona kandi ibyo bituma abanyamuryango biteza imbere, ariko bifuza ko iyo bahabwa idasaba ingwate yakongerwa.

Yagize ati: “Kugeza ubu bitewe n’ubushobozi cyangwa aho umwarimu ageze mu mushahara we, icya mbere yifuza ni uko yajya abona inguzanyo yigiye hejuru ishobora kuba yamukemurira ibibazo bishoboka byose, kuko mu mategeko yo gutanga inguzanyo ubungubu bareba ku mushahara ariko nanone warenza miliyoni 3,5 ukayitangira ingwate, abanyamuryango rero bifuza ko iyo ngwate yavaho. Niba ukeneye miliyoni 5 ushobora kuyishyura ku mushahara wawe bakaba bayaguha nta yindi ngwate utanze”.
Umuhoza Lucie uhagarariye abarimu mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, yagize ati: “Turashaka ko bazamura inguzanyo hagashakwa n’uburyo abarimu babonerwa ingwate; Umwalimu SACCO ukagira imishinga wakorana na yo yakwishingira abarimu kugira ngo bashakirwe ingwate [..]. Kugira ngo nk’umwarimu wo mu mashuri abanza abone miliyoni 10 yakoresha mu mishinga byamusaba ingwate ndende kandi atashobora kubona”.

Kayiranga Desiré uhagarariye abarimu mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi we yagarutse ku nguzanyo ihabwa abakinjira mu kazi kuko umushahara wabo uba ukiri hasi cyane bigatuma n’inguzanyo bahabwa iba iri hasi.
Ati: “Niba umwarimu ahembwa amafaranga ibihumbi 47 ahabwa amafaranga makeya y’inguzanyo atageze no kuri ziriya miliyoni 3,5 zitangwa nta ngwate. Nibura abonye ingwate mu bigega by’ubwishingizi byamufasha kubona inguzanyo itubutse”.

Abanyamuryango bishimira inyungu babona muri koperative ariko bifuza ko bajya bahabwa ubwasisi nk’uko bigenda ku yandi makoperative.
Uwambaje Laurence Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO yagaragaje ko hakiri imbogamizi zituma inguzanyo idatangirwa ingwate itongerwa.
Yagize ati: “Inguzanyo ziratangwa ariko zose si ko zigaruka, iyo tugiye gufata icyemezo cyo gushyiraho ingwate ni uko tuba twabanje kureba ko za nguzanyo zitagaruka. Iyo urebye mu nguzanyo zifite ubukererwe zigera kuri 2,6% izidatangirwa ingwate usanga ari zo nyinshi cyane. Ntitwahera kuri iyi mibare ngo twongere inguzanyo zidatangirwa ingwate kandi tubona ko ari ho hari ikibazo”.

Ku birebana no gukorana n’ibigo byishingira ingwate yavuze ko byazigwaho ku bufatanye n’izindi nzego.
Hari icyizere cyo gutanga ubwasisi
Uwambaje agaruka ku gutanga ubwasisi, yasobanuye ko nk’abantu bareberera koperative ndetse n’abanyamuryango baba bagomba kubanza kwiga neza niba bwatangwa. Yizeza ko birimo gutekerezwaho kandi hari icyizere cyo kubigeraho binyuze mu buryo bwashyizweho bugamije kuzamura ubwizigame bukaruta ubusabe bw’abanyamuryango mu nguzanyo.
Ati: “Ubwasisi butangwa iyo twamaze kureba neza niba ibyo koperative ifite mu nshingano byose ibasha kubyuzuza neza, tubasha kuzuza neza ibipimo dusabwa na Banki Nkuru y’u Rwanda. Ibipimo byose dusabwa turabyuzuza ariko hari kimwe kikitugonga kijyanye n’amafaranga akoreshwa mu gutanga inguzanyo”.
Yakomeje abisobanura avuga ko ubundi inguzanyo zitangwa zigomba kuba zituruka mu bwizigame bw’abanyamuryango kandi na bwo bugakoreshwa bitarenze 80%, ariko ngo usanga ubwo bwizigame bukiri hasi ugereranyije n’ubusabe bw’abashaka inguzanyo.
Ibi bituma izikenerwa ziba zirenze iki gipimo cyashyizweho bigasaba ko ubwizigame bwose bukoreshwa hakiyongeraho inkunga itangwa na Leta n’amafaranga koperative igenda yunguka buri mwaka.
Ati: “Habayeho gutanga ubwasisi bishobora gutuma umunyamuryango ukeneye inguzanyo atayibona”.
Nk’uko byasobanuwe na Uwambaje Laurence Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO, kugeza ubu ubwizigame bw’abanyamuryango bugera kuri miliyari 44 mu gihe inguzanyo ziri hanze ari miliyari 83. Ibi bigaragaza ko hagikenewe ubushobozi kugira ngo igihe cyose umwarimu ukeneye inguzanyo ayibone.
Muri iyi Nama y’Inteko Rusange abanyamuryango bagaragarijwe uko ibikorwa bari biyemeje umwaka ushize byakozwe, aho muri 94 byari mu muhigo hakozwe 84. Ibyakozwe byatumye iyi koperative igera ku rwunguko rwa miliyari 10 na miliyoni zisaga 213, havuyemo umusoro wa RRA ni miliyari 7 na miliyoni zisaga 96.

Gaetan says:
Werurwe 27, 2022 at 12:28 amNi byiza
Uwiduhaye Elisa says:
Werurwe 27, 2022 at 5:28 amAbarimu bashya twifuzaga kongererwa inguzanyo, nibura umuntu uhembwa 50000rwf akagurizwa NGA 2 500 000rwf. murakoze.
MBARUSHIMANA Innocent says:
Werurwe 27, 2022 at 9:40 amMwiriwe nitwa Innocent ariko se kuki birengagaiza ko umwarimu wa A2 level bigoranye kubona ingwate ubwo babona inguzanyo bamuha y’umushahara we nawo babanza bakuramo amafaranga nayo amwe muri yo tutazi n’iyo ajya nyuma ayo asigaye bakayakuba cumi na kane n’ubwo bavuga ngo ni 15 yagurira ingaragu ikibanza muri uru Rwanda reach?Aha mbabariye abibwirako bazatera imbere babikesheje Umwarimu Sacco kuko ibyo bavuga ni ukwirengagagiza uko ifaranga ryacu rihagaze ugereranyije n’amasoko duhahiraho.
Sylvestre sinumvayabo says:
Werurwe 27, 2022 at 6:51 pmMwiriwe, nibyoko ariko niba mwarimu nibura ahembwa 50,000frw biragoyeko yatera imbere, ibazeko hari abakozi bo murugo bakora baba murugo bahembwa arenze 50,000rwf. Wakwibaza ukuntu uwo mushahara uvamo break fast, ukavamo ibyo kurya, isabune, amavuta, nibindi byibanze, ntanigisubizo wabibonera. Umushahara uri hasi cyane biteye n’ ubwoba kubivuga. Warangiza ugasaba ingwate? Mana yanjye we nihatari😥😥😥😥😥😥😥😥😥😥😥😥
Gasana James says:
Werurwe 27, 2022 at 9:11 pmIbyo umuyobozi yagaragaje nk’imbogamizi byuko batakongera inguzanyo idasaba ingwate ntabwo byumvikana kuberako inguzanyo idasaba ingwate yishurwa hifashishijwe umushahara none abo barimu ntibahembwa buri kwezi? ,Ngo Kandi Hari ubukererwe bwizo nguzanyo,gute Kandi uturere dusigaye duhembera kugihe? Keretse sisitemo ariyo ifite ikibazo!!!!
SINDIKUBWABO GEDEON says:
Werurwe 28, 2022 at 7:03 amArk se keep badakemura ikibazo cy’abarimu badahabwa inguzanyo nk’abandi ngo ntibize uburezi leta yabahaye akazi ntibizi? nkubu uragenda bakakubwira ngo ntiwarenza 100000frs no munsi yaho. Babona c ubwizigame bwacu bahamo abandi twebwe tubayeho gte? bitekerezweho.
Ndizeye Jean Pierre says:
Werurwe 28, 2022 at 8:14 amNdashimira abatanze igitekerezo basaba ko igihe cyo kwishyura inguzanyo idatangirwa ingwate cyakongerwa.ibi umwarimu sacco ubidufashijemo byatuma tubasha kwiteza imbere.mbega ukuntu akazi karyoha.
Bob says:
Werurwe 29, 2022 at 10:33 amUwiteka avuganire umwarimu.
Nahit ubundi abamuvugira n’ababumva harimo akabazo batageraho
Nteziryayo juvens jacques says:
Werurwe 29, 2022 at 9:41 pmRwose hateterezwe uko hongerwa inguzanyo ihabwa mwarimu idasaba ingwate baranga kuyitabgira iki ko ari ukwishyura hifashishijwe umushahara kdi se ubwo bukererwe buva he ko hahemba uturere mwarimu sacco nuturere icyo kibazo gishakirwe igisubizo ndumva byoroshye cyane murakoze