Inganda zatewe inkunga y’akabakaba miliyari 10 Frw ziratanga umusaruro

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abafite inganda ziri mu mpererekane nyongeragaciro 8 baravuga imyato Leta y’u Rwanda yazahuye imikorere yabo binyuze mu nkunga ikabakaba miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu bakaba bakomeje kubona umusaruro wiyongera.

Iyo nkunga yatanzwe binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda, (NIRDA) yagenewe inganda zirimo izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi harimo ibikomoka ku nkoko, ibikomoka ku ngurube, ibiryo by’amatungo, ku mboga, imbuto n’ibiti, ibikomoka ku mabuye n’ibumba n’urwego rw’iterambere ry’imijyi.

Nk’uko byagarutsweho mu kiganiro NIRDA yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, izi nganda zafashijwe ku bufatanye na Ikigo cy’u Bubiligi cy’Iterambere (Enabel) zibona inguzanyo yishyurwaho 50% indi 50% ikaba inkunga kandi yishyurwa nta nyungu. Ubundi bufasha zibona ni ubujyanama mu by’ubucuruzi ndetse n’ubufasha mu bya tekinike hagamijwe kongera ubushobozi n’ubumenyi.

Hanganimana Jean Paul, Umuyobozi w’uruganda Regional Food Processing Industry rukora ibiryo by’amatungo mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Huye, yatangarije Imvaho Nshya ko ikigo NIRDA cyabafashije kunoza ibyo bakora bigatuma umusaruro wiyongera.

Yagize ati: “Dukora ibiryo by’amatungo ari inkoko z’inyama n’iz’amagi, iby’ingurube by’ubwoko bwose ndetse tugakora n’ibiryo by’inkwavu. [….] nkatwe uruganda rwacu rwahawe imashini zifite agaciro ka   194 000 by’amadolari y’Amerika.

Umusaruro wariyongereye haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi wikubye nka kabiri ndetse 3 ugereranyije na mbere yuko tubona izo mashini.

Dufite imashini zikora Toni 2 ku isaha mu ghihe mbere twakoraga Toni 5 ku munsi, ubu ngubu dufite ubushobozi bwo gukora Toni 30 twakoze amasaha 15 ku munsi.”

Yongeyeho kandi ko gahunda ya NIRDA y’ipigana iborohereza kongerera agaciro ibyo bakora kuko binyuze muri Enabel, Leta iborohereza kubona ubushobozi.

Ati: “Ni ukwishyura 50% by’amafaranga wahawe ni ukuvuga ½ ni inkunga Leta iduha hanyuma andi ukayasubiza ngo azafashe n’abandi mu rwego rwo guteza imbere inganda, ayo mafaranga yishyurwa mu gihe cy’imyaka 2 n’igice”.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr Christian Sekomo Birame, yatangaje ko yizeye impinduka z’iyi gahunda yo kunoza imikorere y’inganda bigatanga umusaruro mwiza kandi mwinshi wujuje ubuziranenge utunganyirizwa mu Rwanda.

Yongeyeho ati: “Twishimiye ko ibigo byinshi byatoranyijwe byabonye ibikoresho bigezweho, kandi turizera ko ibyo bizamura umusaruro no guhangana ku bicuruzwa bikorerwa mu Karere ndetse no guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro”.

Yongeyeho ko kandi gufasha inganda bigeze ku kigero cyiza. Ati: “Gufasha inganda zitandukanye kubona ikoranabuhanga rigezweho binyuze mu mapiganwa (Open Calls Program) bigeze ku kigero cya 80% ku bufatanye na BRD, Enabel nk’abafatanyabikorwa”.

NIRDA yafashije inganda ziri mu mpererekane nyongeragaciro 8 zirimo izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi harimo ibikomoka ku nkoko, ibikomoka ku ngurube, n’ibiryo by’amatungo.

Yafashije kandi inganda zongerera agaciro ibikomoka ku mabuye n’ibikomoka ku ibumba bikorwamo ibikoresho by’ubwubatsi. Izi nganda zafashijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi cy’Iterambere Enabel zibona inguzanyo yishyurwaho 50% indi 50% ikaba inkunga kandi yishyurwa nta nyungu.

Inganda zongerera agaciro ibikomoka ku biti n’ibikomoka ku mboga n’imbuto bahawe ikoranabuhanga ku nguzanyo yishyurwa nta nyungu nta n’ingwate naho uruganda rwafashijwe kugura imashini zongerera agaciro ibikomoka ku nka rwazihawe ku mpano.

Uretse ikoranabuhanga mu nganda kandi hanatangwa ubujyanama mu by’ubucuruzi ndetse n’ubufasha mu bya tekiniki hagamijwe kongera ubushobozi n’ubumenyi.

NIRDA kandi ku bufatanye na Enabel bafasha abikorera batandukanye kubona inguzanyo ku nyungu ntoya aho abikorera babona inguzanyo NIRDA ikabishyurira 8%. (Interest rate subsidy).

Mu gukomeza kunoza imikorere y’inganda, ni gahunda igikomeje kuko hari ibikoresho bya zimwe mu nganda biri mu nzira biza, hakaba n’ibindi birimo gushyirwa aho bizakorera (installation) kandi hari icyizere ko inganda zose zizaba zabonye ibi bikoresho bitarenze Ukuboza 2023.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE