Impinduka ku isura y’Umujyi wa Gicumbi mu bwiza n’umutekano

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagana, abakorera n’abatuye mu Mujyi wa Gicumbi, bavuga ko bishimira impinduka zigenda zigerwaho mu bikorwa remezo harimo imihanda ya kaburimbo n’amapave, inzu zirimo kuzamurwamo, n’ibindi bikorwa remezo bikomeje guhindura isura y’uyu Mujyi.

Uyu mujyi ugenda wiyubaka mu buryo bwihuse, aho abaturage bemeza ko batari bazi ko bazigera babona kaburimbo izengurutse mu masibo atandukanye, bikajyana n’amatara yo ku muhanda yakwijwe mu bice byose mu gihe bari basanzwe bayabona hamwe na hamwe.

Mu mujyi rwagati hari ubusitani buteye amabengeza abantu baruhukiramo, inzu nziza zigenda zizamurwa, amashanyarazi na yo yageze hafi ya hose mu bice bikikije umujyi ndetse n’ahandi mu Mirenge inyuranye

Kavamahanga Juvenal, yavuze ko Umujyi wa Gicumbi ukomeje guhindura isura kugeza no mu bice byafatwaga nk’icyaro mu misozi ya Bugunga.

Yagize ati: “Kuri ubu Umujyi wa Gicumbi wahinduye isura kugeza no mu cyaro hasi aho bita mu misozi ya Bugunga, hari amashanyarazi aturutse mu Mujyi, ariko rero icyo twishimira ni imihanda izengurutse hose muri uyu mujyi aho usanga hari kaburimbo aho itabashije gushyirwa hakaba harimo amapave, ibi byatumye n’abahatuye bagerageza kubaka inzu nziza babyaza umusaruro”.

Nshimiyimana Callixte wo mu Murenge wa Byumba na we ashimangira ko imihanda yahinduye imibereho mu buzima bwabo.

Ibiro bishya by’Akarere ka Gicumbi

Yagize ati: “Kuba imihanda yarubatswe muri uyu Mujyi wacu byatumye usa neza umutekano na wo urahaba kuko kugera mu Ibereshi umwijima wari uhari ibisambo byaratwamburaga bikatwihisha hafi y’inzira ntitubone aho barengeye. None kuri ubu amashanyarazi yarahageze nta kibazo umutekano ni wose, turashimira ubuyobozi bwacu”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ngo kubera ko nta kaburimbo yageraga mu masibo amwe n’amwe agize uyu Mujyi wa Gicumbi byatumaga inzu bakodesha zitabona abakiliya.

Yagize ati: “Nkanjye mfite inzu zikodeshwa mu Gacurabwenge, ariko kubera ko nta kaburimbo yahageraga bampaga ibihumbi 10 ku nzu y’icyumba na salo, kuko barambwiraga ngo imihanda ijyayo ni ibyondo gusa, ikindi ngo nta mashanyarazi abonesha ku mihanda, ariko kuva ubwo imihanda yakorewe ikaba iriho n’amatara byazamuye igiciro cy’inzu yanje aho banyishyura ibihumbi 25 ku kwezi, urumva ko imihanda yatuzaniye iterambere”.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite, na we ashimangira ko ibikorwa remezo harimo imihanda byahinduye imibereho myiza y’abatuye n’abagana Umujyi wa Gicumbi akaba asaba abaturage gukomeza kubungabunga ibyiza bagenda bagezwaho n’imiyoborere myiza.

Yagize ati: “Ni byo koko imihanda yubatswe mu Mujyi wa Gicumbi mu rwego rwo gukomeza kugira umujyi uteye neza kandi usukuye. Nkaba rero nsaba abashoramari gukomeza kuza bagashora imari muri Gicumbi, kandi nanone bakomeze bafate neza ibikorwa remezo ubuyobozi bugenda bubagezaho kandi na  bo  bumve ko babigizemo uruhare mu iterambere ryabo cyane ko na  bo bagira uruhare mu kubaka igihugu”.

Akarere ka Gicumbi gafite ubuso bungana na kilometero kare 829 Imirenge 21, Utugari 109 n’Imidugudu 630.

NGABOYABAHIZI PROTAIS 

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE