Uko umunyeshuri wa Kaminuza yakangukiye kwaka fagitire ya EBM

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu minsi ishize, Gatango Félicien wiga ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo, yatunguye benshi ubwo yabaga umuguzi w’indashyikirwa ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba kuko ari we watse inyemezabwishyu (fagitire) za EBM nyinshi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.

Uyu musore utuye mu Mudugudu wa Cyankuba, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke yatse inyemezabwishyu za EBM zigera ku 182 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 143 000 ku byo yahahaga byose nk’umunyeshuri.

Aganira n’Imvaho Nshya, Gatango yavuze ko icyamuteye gufata icyemezo cyo kujya yaka inyemezabwishyu ya EBM ku cyo aguze cyose, ari uko yigeze kugura imyenda n’utundi yari akeneye nk’umunyeshuri mu Mujyi wa Rusizi atayatse, ageze mu nzira asubiye ku ishuri imodoka yari arimo Polisi irayisaka abazwa inyemezabwishyu y’ibyo yaguze arayibura barabimwambura.

Ati: “Kuva ubwo niyemeje kutazongera kuyisiga ku cyo nguze cyose, mbigeraho ni bwo mubonye mbaye indashyikirwa muri iyi Ntara.”

Yavuze ko byamushimishije cyane kuba indashyikirwa, asaba cyane cyane urubyiruko kugira akamenyero ko kwaka inyemezabwishyu kuko ari byiza nubwo bisaba kwiyemeza cyane ko hari aho umuntu ajya bakayimwima, bakamusaba kongera ikiguzi cy’ibyo ahashye cyangwa bakamubwira ko ntayo bafite.

Yanavuze ko kwaka inyemezabwishyu ya EBM ari imwe mu nzira zo kubaka igihugu nk’urubyiruko, kuko aba yinjije umusoro we mu bushobozi bwe.

Guverineri Dushimimana Lambert (iburyo) n’abandi bayobozi bashyikiriza Gatango Félix ishimwe

Yemeza ko imisoro iramutse itinjiye buruse bahabwa nk’abanyeshuri itaboneka, imihanda bagendaho bajya cyangwa bava kwiga itakubakwa, n’ibindi bikorwa remezo bikadindira n’iterambere ry’Igihugu rikahazaharira.

Ati: “Abatajyaga bayisaba bagerageze bayisabe kuko na bwo ni uburyo bwiza bwo kubaka Igihugu ku byo buri wese ashoboye. Iki gihembo kinyongereye imbaraga cyane kuko nanjye mfite inzozi zo kuzaba umucuruzi. Niba narimenyereje kuyaka ndi muto, ninkora ako kazi sinzabura nanjye kuyiha abakiliya banjye. Niba kuyisaba binyorohera no kuyitanga bizaba uko.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert, yashimiye uyu musore watanze umusanzu ukomeye mu bushobozi bwe, asaba abaguzi bose kugera ikirenge mu cye kugira ngo imisoro ikusanyirizwa guteza imbere Igihugu irusheho kwiyongera.

Yaboneyeho no gusaba abacuruzi kujya bibuka kuyitanga kuko ari inshingano zabo buri gihe uko bagurishije ibicuruzwa, bitewe n’akamaro kanini na bo ubwabo bibafitiye.

Ati: “Nshimire abasora bose, ariko nshimire cyane cyane uriya musore wabaye indashyikirwa nk’umuguzi mwiza washoboye kwaka inyemezabwishyu ya EBM ku cyo aguze cyose. Twese tugire ako kamenyero keza twubake Igihugu.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) na bwo bwashimiye uwo musore n’abandi bose badahwema gutanga umusanzu wabo wo kubaka Igihugu baka fagitire za EBM.

Musirikari Francis uhagarariye RRA mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko Abanyarwanda bose bakoze nka Gatango umusaruro w’imisoro yakusanyijwe waba mwinshi ndetse bikagaragarira mu bikorwa by’iterambere byarushaho kwiyongera.

Yagize ati: “Twese dukoze dutyo, tukayisaba, umusoro waboneka kurushaho. Iyi ni inkuru nziza ku rubyiruko.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Saba fagitire ya EBM wubake u Rwanda.”

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE