U Rwanda rwizeye kuba igicumbi cy’ahakorerwa imbuto nziza ku Isi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iravuga ko Leta y’u Rwanda yizeye neza ko Icyerekezo 2030 cy’igenamigambi rigamije gutubura imbuto nziza kizatanga umusaruro ku buryo u Rwanda ruzaba igicumbi cy’imbuto nziza ku rwego rw’Isi.

Gutangiza iki Cyerekezo 2030 kizatanga imbuto nziza zihingwa binyuze muri gahunda zitandukanye zo kuzitegura byabereye i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023.

MINAGRI, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’abari mu Ishyirahamwe ry’abacuruzi n’abatubuzi b’imbuto nziza bahuriye mu gutangiza iki cyerekezo kirimo gahunda zo gukora ubushakashatsi, gushyiraho inganda zikora imbuto, gushishikariza abacuruzi n’abatubuzi b’imbuto kwitegura gucururiza ku masoko mpuzamahanga binyuze mu gutubura imbuto nziza.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Kuvugurura Ubuhunzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Karangwa Patrick, yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi biteganyijwe muri iki cyerekezo byo kuzamura  urwego rw’ibigo bikora ubutubuzi bw’imbuto, bagakora ubushakashatsi bafata icyitegererezo ku bihugu byateye imbere.

Yagize ati: “Ntabwo buriya ikigo gitubura imbuto gishobora kubaho kidakora ubushakashatsi, ntabwo ushobora guhora ukora amoko amwe y’imbuto, ugomba guhora usohora amoko mashyashya. No mu bihugu twavuga byateye imbere bikorwa cyane n’abikorera. Nukora ubushakashatsi ukabona imbuto nziza uzaza uhite ugurisha atari mu gihugu gusa ahubwo n’Isi yose izakenera iyo mbuto yawe.”

Yakomeje agira ati: “Ikijyanye n’ubushakashatsi kizakomeza gushyirwamo imbaraga ndetse n’ikijyanye n’imari, gushyiraho inganda zikomeye, amafaranga ajya mu buhinzi bwa kijyambere n’ibindi. Aho rero tugenda tugaragaza uko imari iboneka ndetse no kubereka uko babona amafaranga, aho abikorera batajyaga batekereza, ugomba gushaka imari ishyitse kandi iturutse ku ruhando mpuzamahanga, kugira ngo u Rwanda rube igicumbi  cy’imbuto nziza.”

Namuhoranye Innocent, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruza n’abatubura imbuto mu Rwanda (NSAR),  avuga ko aba batubura imbuto bagiye gukomeza guhangana n’imbogamizi zituma umurimo wo gutubura imbuto utagenda neza bityo bazabashe kugera kuri iki cyerekezo u Rwanda rwihaye.

Yagize ati: “Harimo gushishikariza abikorera gushora imari mu kuhira ndetse n’abakora imbuto gukora imbuto zihanganira ihindagurika ry’ibihe ku buryo abantu bose n’abahinga bazajya bajya guhinga bizeye imbuto nziza bagiye gutera.”

MINAGRI kandi ivuga ko mu myaka 5 ishize u Rwanda rwatumizaga toni zirenga 3000 z’imbuto ziganjemo iz’ibigori, soya n’ingano buri mwaka, kuri ubu imbuto rurazikorera ku buryo buri mwaka hakorwa toni 9000 ndetse hari na gahunda yo kuzohereza mu mahanga kuko hari igihe zisaguka zitakoreshejwe n’abahinzi b’Abanyarwanda.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE