U Rwanda rwagurijwe miliyari 29 Frw zo gutunganya amata

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu bihe biri imbere, u Rwanda ruzunguka imashini zirenga 400 zikonjesha amata zigezweho nyuma y’uko Banki ya Polonye (BGK) yemeye kuruha inguzanyo ya miliyoni 23 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 29.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukwakira, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa BGK Marek Tomczuk bashyize umukono ku masezerano yemeza iyo nguzanyo igamije gushyigikira ibikorwa byo gutunganya no kubungabunga umukamo mu gihugu.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko iyo nguzanyo ari yo ya mbere Banki ya Polonye y’iterambere igeneye Guverinoma y’u Rwanda.

Iyo nguzanyo y’igihe kirekire izifashishwa mu kugura imashini zikonjesha zigezweho mu ruganda rwo muri Polonye rwitwa Faspol, nyuma yo gusinyana na rwo amasezerano yo kohereza izo mashini n’ibindi bikoresho, no kuzishyira ahabugenewe.

Ni amasezerano biteganyijwe ko azashyirwaho umukono  na Faspol ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Marek Tomczuk, Umuyobozi wa BGK, yagize ati: “Inguzanyo yahawe u Rwanda igezweho cyane iyo urebye imiterere y’urwego rw’amabanki muri Polonye. Kubera iyo mpamvu, umubano w’u Rwanda na Polonye mu bucuruzi uzafungura icyiciro gishya kuko u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bigezweho gushoramo imari muri Afurika. Nishimiye ko Banki ya Polonye y’Iterambere ishyigikira abashoramari bo muri Polonye kohereza ibicuruzwa byabo no gufasha gukemura ingorane z’iterambere mu bihugu by’Afurika.”

Biteganyijwe ko imashini za Faspol zizashyirwa mu makusanyirizo arenga 400 mu gihugu, bikaba bizafasha mu kugabanya ibihomboo byaterwaga n’iyangirika ry’umukamo ryaturukaga mu kuyabika nabi.

Zizongera kandi ubushobozi bwo gutunganya umukamo no kuwukwirakwiza mu bice bitandukanye by’Igihugu, ari na yo mpamvu iyo ntambwe ibonwa nk’umusanzu ukomeye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Minisitiri Dr. Ndagijimana Uzziel, na we yagize ati: “Amasezerano dusinye uyu munsi ni igihamya cy’umuvuduko w’ubutwererane ukomeje kwiyongera hagati y’u Rwanda na Polonye. Impande zombi zikomeje kugenzura n’andi mahirwe menshi y’ubutwererane bushingiye ku bukungu.”

Iyo nguzanyo yatanzwe hagendewe kuri Politiki y’Ikigo cya Polonye gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (KUKE), ikaba itanga icyizere ku mpinduka zishobora kubaho mu bya Politiki ndetse n’ibindi bikorwa bifatwa nk’ibihe bidasanzwe cyangwa iby’amage (force majeure).

Ayo masezerano aje akurikira andi yo ku wa 19 Kamena 2023 y’ubufatanye mu guhugura abakora mu nzego za dipolomasi, aho ibihugu byombi byiyemeje gutangiza ishuri rya Dipolomasi.

Tariki ya 5 Ukuboza 2022, na bwo u Rwanda na Polonye byasinyanye amasezerano arebana n’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.

Icyo gihe kandi u Rwanda na Polonye byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi, ndetse n’ubufatanye bw’ibigo by’ishoramari.

Mu 2021 na bwo impamde zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ndetse n’arebana n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Umubano w’u Rwanda na Polonye ni uw’igihe kirekire kuko watangijwe ku mugaragaro tariki ya 10 Nyakanga 1962.

Kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 2017, Ambasaderi wa Polonye muri Kenya ni we wabaga anahagarariye inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

Hanyuma kuva mu 2018 kugeza mu mwaka ushize, Ambasaderi w’icyo gihugu muri Tanzania ni we wahawe no guhagararira inyungu za Polonye mu Rwanda.

Taliki ya 1 Ukuboza 2022, ni bwo hafunguwe Ambasade ya mbere ya Polonye mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali, ariko ikaba yarabanje gukora ibikorwa bimwe na bimwe mu gihe ibindi bibarizwa muri Ambasade y’i Dar es Salaam.

Mu 2021 ni bwo u Rwanda rwafunguye ambasade ya mbere i Warsaw muri Polonye, aho Prof. Anastase Shyaka ari we wabaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu kugeza n’uyu munsi.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE