Abagishora Leta mu manza bazajya bishyuzwa igihombo bayiteza

Komisiyo y’lgihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, Raporo y’ibikorwa by’Umwaka wa 2022/2023 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024, aho yanaburiye abagishora Leta mu manza.
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri Sebagabo Muhire Barnabe, yatanze iyo raporo ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023.
Muri iyo raporo hakubiyemo gusuzuma uko abakozi ba Leta bashakwa, kugenzura uko abakozi bashyizwe mu myanya y’imirimo n’uko bacungwa bageze mu kazi, gufata imyanzuro ku bujurire ku rwego rwa nyuma, gusesengura ku gihombo Leta iterwa n’abayobozi bafata ibyemezo bitubahirije amategeko, ubukangurambaga ku myitwarire mbonezamurimo n’ibindi.
Ishyirwa mu myanya n’imicungire y’abakozi ba Leta bifite amategeko n’amabwiriza abigenga kugira ngo bahabwe imyanya biciye mu mucyo, ariko hari ubwo bidakurikizwa bigashyira Leta mu manza, hakaba n’ubwo biyishyize mu bihombo.
Mu isesengura ry’igihombo, byagaragaye ko cyaturutse ku manza ishorwamo n’abayobozi bafata ibyemezo bidakurikije amategeko, kuba abakozi badahabwa uburenganzira bwabo, abayobozi batubahiriza inama Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ibagira mbere yuko bashorwa mu manza.
Nko mu nzego za Leta hagaragaye imanza 47, Leta yatsinze imanza 31 zingana na 65,06% itsindwa 16 zingana 34.04%.
Mu myaka 5 inzego zakunze kugaragaramo ibihombo harimo ibigo birimo Ikigo gishinzwe Ingufu (REG), igishinzwe amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), na za kaminuza byatumye Leta yishyura asaga miliyari 2, Kaminuza nayo yatumye Leta yishyura 25 060 074.
Amafaranga Leta yaciwe mu manza yaburanye n’abakozi umwaka ushize yari 47 368 883 uyu mwaka yabaye 18 993 599.
Abazajya bagaragaraho kugira uruhare mu guteza igihombo Leta bazajya bakurikiranwa mu rwego rw’amategeko, baryozwe amakosa bakoze harimo no kwishyura icyo gihombo baba bateje Leta.
Ubusanzwe kugira ngo umuntu ashyirwe mu mwanya hari ibyo asabwa kuba yujuje bijyanye n’urwego rw’akazi birimo impamyabumenyi, uburambe, kumara igihe runaka mu rwego rw’umurimo, n’ibindi.
Abasenateri n’Abadepite babajije ibibazo Abakomiseri ba Komisiyo y’Abakozi ba Leta (NPSC) byagarutse cyane ku bijyanye n’abayobozi bagishora Leta mu manza, basaba ko bakwiye kubazwa impamvu badashyira mu bikorwa inama bagirwa bigatera Leta igihombo.
Mu mwaka wa 2022-2023, imyanya yatangajwe yari 1 372, hari hakenewe abakozi 2 859. Abasabye akazi bari 465 619, abujuje ibisabwa bari 313 168.
Abantu 73,032 ni bo bitabiriye amapiganwa, abayatsinze bari 5 900. Abashyizwe mu myanya ni 2 358 naho 3 410 bashyizwe ku rutonde rw’abategereje.
Muri raporo 225 Komisiyo yakiriye, 192 muri zo zingana na 85,3% nta bibazo byagaragayemo naho 33 zingana na 14,7% zagaragayemo ibibazo.
Ku mwanya upiganirwa hagaragaye bibazo birimo kutagira impamyabumenyi isabwa ku mwanya w’umurimo, kwemerera abakandida gupigana bataramara imyaka 3 mu rwego bakoragamo, Kutagaragaza Equivalence z’impamyabumenyi, abazana impambayumenyi cyangwa ibyayisimbura nyuma y’itariki yagenwe, (Whom it may concern kuko impamyabumenyi ziba zitaratangwa bivuze mbere ya graduation), ababaza ibibazo mu kizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro badafite ubumenyi n’ubushobozi, abarimu batagaragaza niba impamyabumenyi zabo ari izabo ugasanga amazina adahura, abadafite dosiye barenga 4000 n’ibindi.
Komisiyo yakiriye ubujurire 6,685 bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya bwose irabusuzuma.
Ubujurire bwari bufite ishingiro bwari 1,574 bungana na 23.5% naho ubujurire 4,638 bungana na 69.4 % nta shingiro bwari bufite, n’ubujurire 473 bwasubijwe ku rwego rwa mbere.
Impamvu Komisiyo yasanze ubujurire bufite ishingiro harimo ibibazo byo mu kizamini cyanditse bitegurwa nabi cyangwa bigahabwa ibisubizo bitari byo; abakandida bahabwa amanota make mu kizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro ugereranyije n’ibyo basubije, n’izindi.
Ubujurire bwashyikirijwe Komisiyo y’Abakozi ba Leta harimo abakandida baba bahinduriwe amanota, bwari 9 bwose bwaremewe.
Mu nzego za Leta 46, ubusabe bwari 96 hemejwe 78, ubutemewe ni 18 zasabye uburenganzira bwihariye mu gushaka no gushyira abakozi mu myanya mu bo bari basanganywe 31/34 bitanyuze muri sisitemu.
Komisiyo yasobanuye ko ubujurire buzamuka bikaba byaba biterwa n’uko abantu bagenda basobanukirwa uburenganzira bwabo.
Komisiyo ifite inshingano yo gusuzuma raporo z’amapiganwa y’abashyizwe mu myanya, kugenzura ishyirwa mu myanya, uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo nko bashyira mu bikorwa amahame agenga imirimo yabo.



NYIRANEZA JUDITH