Ngoma: Abakobwa batinyutse imirimo y’ubwubatsi barayivuga imyato

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Imyumvire yamaze guhinduka, nta murimo ukigenewe umusore cyangwa umukobwa nkuko byahoze, mu mirimo yahoze yitirirwa abagabo harimo ikorwa n’abagore ndetse bakarushaho kuyinoza. Urugero ni nk’umwuga w’ubwubatsi, gutwara igare, gutwara imodoka n’ibindi.

Uwimana Solange ni umukobwa w’imyaka 22 watinyutse akora umurimo w’ikiyede ku isoko rya Sake riri mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma. Yavuze ko akirangiza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka yanze kujya yirirwa mu rugo ahitamo gushaka akazi kamuha amafaranga.

Mu buhamya bwe, yavuze ko ubwo yarangizaga kwiga, yirirwaga mu rugo ibyo akeneye akabisaba ababyeyi ariko kubera amikoro make yo mu muryango we hari ibyo yashakaga ntabibone.

Yagize ati: “‘Nkirangiza amashuri yisumbuye nirirwaga mu rugo nkora imirimo yo mu rugo. Ababyeyi banjye aho batahiye nkabaka amafaranga yo kugura ibyo nifuza ariko simbibone. Hari igihe nabatse ayo kugura cotex bambwira ko ntayo bafite ndetse barantonganya cyane, baranshunaguza banyereka abandi bana uburyo bashaka amafaranga bakikemurira ibibazo ariko njye nkaba nicaye mu rugo”.

Uwimana yavuze ko byamuteye isoni kubona hari ibyo yifuza ariko agahora abisaba ababyeyi kandi batabifitiye ubushobozi, ahitamo kujya gusaba akazi k’ikiyede ahubakwa isoko rya Sake.

Yagize ati: “Natewe ipfunwe no kuba nkuze kandi narasoje kwiga ariko ibyo nkeneye byose nkabisaba mu rugo. Ni bwo naje gusaba akazi k’ikiyede hano mu isoko rya Sake kandi kuva natangira muri Nyakanga 2023 maze kugura ihene ebyiri, nambara uko nshaka ndetse nkafasha no gukemurira mu rugo ibibazo biba bihari by’amafaranga birimo ibyo kurya, amafaranga y’abana tuvukana n’ibindi”.

Yavuze ko kuva aho atangiriye uwo murimo afite intego yo kwiteza imbere no kwiyubakira ubushobozi adasize umuryango we.

Bamwe mu rubyiruko bakora ikiyede na bo bavuga ko bakuye amaboko mu mifuka bajya gukora ikiyede kugira ngo bikemurire ibibazo baba bafite badategereje ababyeyi babo.

Kubwimana Andree yagize ati: “Kuba uri umusore ukabura ibyo ukeneye bisaba amafaranga birababaza. Ni yo mpamvu naje hano nkakora ikiyede kuko amafaranga nkuramo aramfasha ndetse n’umuryango wange nkawufasha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Ndaruhutse Jean de Dieu yavuze ko bashishikarije urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka amafaranga bakiteza imbere gusa ngo hari imbogamizi ku banga gukora bakarya bicaye bityo ko bagiye gukomeza kubakundisha umurimo kuko ubyara inyungu.

Ati: “Dufite urubyiruko rwinshi ruri mu bikorwa by’ubwubatsi hano, abenshi twarabegereye tubashishikariza kujya muri iyi mirimo. Abenshi babyukaga bicaye iwabo, ibikorwa byaza bigakorwa n’urubyiruko rw’ahandi bituma dufata umwanzuro wo kuganiriza urubyiruko rwacu. Twaberekaga ko harimo amafaranga yabafasha gukemura ibibazo byabo tubasaba gutinyuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Natalie yasabye urubyiruko ruri gukorera amafaranga kwizigamira kuko hari ubwo akazi karangira bityo ayo babona bakayabyaza umusaruro kandi bizigama.

Yagize ati: “Ni byiza ko urubyiruko rwinjiza amafaranga rugakemura ibibazo bafite ariko icyo tubasaba ni ukuzigama kubera ko imirimo bakora ejo cyangwa ejobundi izarangira usange hari abataka nanone ubushomeri. Nibizigame kuko bashobora kuhakura ibishoro byabafasha gukora ibindi bibabyarira inyungu. Turabasaba rwose kudasesagura amafaranga babona bakayakoresha neza”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko urubyiruko rungana na 31.9% rutari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu mahugurwa yarufasha kujya ku isoko ry’umurimo ndetse rukaba runengwa kudashaka gukora akazi gaciriritse bari hagati y’imyaka 16-30.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurashamibare bwagaragaje ko muri 2022, ubushomeri mu Karere ka Ngoma bwari bugeze ku kigero cya 15.6%.

FAUSTIN NSHIMIYIMANA

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE