Umwana ukivuka azajya ahabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga

Mu gihe u Rwanda rukomeje gucukumbura ibisubizo by’ikoranabuhanga, hagiye kuza uburyo bushya aho umwana w’Umunyarwanda ukivuka azajya ahita abona indangamuntu y’ikoranabuhanga (digital ID) ari na yo yitezweho gusimbura izari zisanzwe.
Ku ikubitiro, abayobozi bari bavuze ko izo ndangamuntu zizahabwa gusa abana bafite imyaka iri hejuru y’itanu kuzamura, ariko Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya Ingabire M. Paula yavuze ko izo ndangamunru z’ikoranabuhanga zizajya zitangwa umwana akivuka.
Ni mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru The New Times ku ya 23 Ukwakira yagarutse no ku zindi ngingo nk’umuyoboro wa 5G, Ubwenge muntu buhangano (Artificial Intelligence/AI), n’ibindi byinshi.
Yagize ati: “Indangamuntu dufite ubu zihabwa abantu bafite imyaka 16 no hejuru yayo, ariko indangamuntu zigezweho tunejejwe n’uko tuzajya tuzitanga kuva umwana akivuka ”.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga iteganyijwe ntabwo izatangwa ku kumenyekanisha abantu gusa, ahubwo izanabyemeza ukoresheje ikoranabuhanga nka biometrics, QR code, cyangwa ibimenyetso byerekana umubare.
Minisitiri Ingabire yavuze ko icyiciro kibanziriza kwiyandikisha kizatangira vuba nubwo nta matariki yagaragaje.
Yongeyeho ko ku bijyanye no kuba habikwa amakuru ya nyayo y’ibiranga umuntu (biometrics) hazakoreshwa intoki 10 ndetse no ku mwana ukivuka aba afite ingingo eshatu zitandukanye zizafatwa.
Usibye gukorera Abanyarwanda n’abanyamahanga, Minisitiri Ingabire yavuze ko bashaka no gukorera icyiciro cy’abantu badafite ubwenegihugu kubera impamvu zitandukanye ariko bakeneye no kubona serivisi zitandukanye.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga izaza mu buryo bubiri; ikarita ifatika ifite QR Code ikubiyemo amakuru y’ibiranga umuntu byihariye, yabonwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga gusa (online) cyangwa budakoreshejwe.
Umwaka urashize umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga itewe inkunga na Banki y’Isi aho yatanze miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika azifashishwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu mwirondoro usabwa ngo uhabwe iyi ndangamuntu harimo nimero y’indangamuntu; izina, igitsina; itariki y’amavuko; aho yavukiye; ubwenegihugu; Irangamimerere; n’izina ry’uwo mwashakanye.
Ibindi ni nomero ya telephone niba ihari; Email niba ihari; aho uba; ifoto ureba imbere; igikumwe cyuzuye hakurikijwe imyaka; gufata imboni (iris scan) ukurikije imyaka; n’andi makuru yose afatwa ku mubiri w’umuntu nyuma yo kwemezwa n’ubuyobozi.
KAMALIZA AGNES
Elissa says:
Ukwakira 26, 2023 at 8:18 amNibyiza kuko kugendana izi ndangamuntu,zisanzwe akeshi bigira risks nyishi harimo no kuba wayita bikagorana kubona indi…
Kalisa says:
Ukwakira 26, 2023 at 9:54 amBravo Rwanda! Ngaho nimutangire nogusobanurira abaturage bose akamaro ka digital ID. Erega bose siko bafite smart phones cg basoma amakuru. Mukoreshe uwagatandatu w’imuganda cyane cyane amakuru agere kuri twese/Bose Kandi vuba.