Mageragere: Minisitiri Gatabazi yasuye uruganda rutunganya imyanda

Ku wa Kane taliki 24 Werurwe 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye uruganda rugezweho rwa Depot Kalisimbi Ltd rutunganya imyanda ihumanya n’isanzwe ruri mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Uretse uru ruganda rutunganya imyanda, Ministiri Gatabazi ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence banasuye n’aharimo kubakwa uruganda rushya ruzatunganya pulasitiki mo ibikoresho by’ubwubatsi nk’amategura, amatafari n’amapave.
Umuyobozi wa Depot Kalisimbi Ltd, Muhira Prosper akaba yareretse aba bashyitsi kandi umuhanda wa kilometero washyizwemo amapave yakozwe ubwo uru ruganda rwakoraga igerageza umwaka ushize wa 2021.

Depot Kalisimbi Ltd yatangiye gahunda yo gutunganya pulasitiki mo ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, kubona inzu zihendutse ku baturage no guhanga imirimo irambye.
Ubuyobozi bwa Depot Kalisimbi Ltd bugaragaza ko bakoze igerageza kuri Pulasitiki zikozwe mu kinyabutabire “Polyethylene Terephthalate” ari ho harimo za Pulasitiki bapfunyikamo ibyo kurya, ibyo kunywa bidasembuye n’amazi.

Uyu mushinga ukaba uzateza imbere isuku mu gihugu ndetse no kuzamura ubukungu, kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kwihangira imirimo.
Ibikoresho bikorwa muri Pulasitike bemeza ko bikomeye ari na yo mpamvu bahisemo kubaka uru ruganda ruzajya rukora ibi bikoresho, aho biteguye gushoramo imari igera kuri miliyari 3 z’amafaraga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko uruganda nirutangira ruzajya rukora ku munsi ibikoresho byajya kuri metero kare 500.


