Inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ziyongereye ku 127%

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko guhera mu mwaka wa 2010, inyamaswa zo muri iyo Pariki ziyongereye ku kigero cya 127%.
Mu myaka 13 ishize Pariki y’Igihugu y’Akagera yabarurwagamo inyamaswa z’inyamabere ziri munsi ya 5 000, ariko ubushakashatsi bwa vuba bwagaragaje ko iziheruka kubarurwa zibarirwa mu 11 338.
Iyo mibare yagaragajwe n’ibarura ryakozwe mu cyumweru cya mbere cya Kanama 2023, ahabaruwe inyamaswa nini z’inyamabere ndetse n’izindi z’amoko atandukanye zigaragara muri Pariki.
Ni ubushakashatsi burushaho gufasha abacunga Pariki kumenya uburyo bwo kurushaho kuyibungabunga no guharanira umutekano usesuye w’urusobe rw’ibinyabuzima rubonekamo ndetse n’uw’abasura iyo Pariki.
Raporo y’agateganyo yagaragaje ko inyamaswa zagaragaye mu bice by’ibishanga no mu nkengero zabyo harimo inzovu 142, imparage 1 153, indonki (waterbucks) 782, imvubu 1820 n’izindi nyinshi.
Hagendewe ku bushakashatsi bukomeje gukorwa, ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buvuga ko muri iyi Pariki hagaragara ingwe ziri hagati ya 60 na 80 mu gihe impyisi zo zibarirwa hagati ya 120 na 150.

Bivugwa ko intare ziri muri iyo Pariki zirimo gukabakaba 60, ikaba ari intambwe ikomeye cyane n’umusaruro wigaragaza w’imbaraga u Rwanda rwashyize mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima mu myaka 20 ishize.
Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje amakuru mashya agaragaza ko havutse inkura y’umukara, icyo cyana kikaba cyaravutse kuri imwe mu nkura zazanywe mu Rwanda ziturutse i Burayi mu mwaka wa 2019.
Igikorwa cyo kuzana izo nkura mu Rwanda cyakozwe ku bufatanye bwa Guveroinoma y’u Rwanda n’Umuryango African Parks byagiranye amasezerano n’Ihuriro ry’Amashyamba n’amazi bicungirwamo inyamaswa ku Mugabane w’i Burayi (EAZA).
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwagize buti: “Kuvuka kw’iyo nkura ni intambwe y’ingenzi kuri twe kuko ni ko kuvuka kwa mbere kubayeho kuva inkura zakirwa muri Pariki. Twishimiye gutangaza ko icyo cyana cy’inkura kimeze neza kandi cyishimiye ikirere gishya cyavukiyemo”.

Ku birebana n’inyamaswa z’udusumbashyamba (twiga/ giraffe), ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango uharanira kubungabunga udusumbashyamba bwagaragje ko izo nyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zimaze kugera ku 110 mu gihe muri Werurwe 2022 habarurwaga izigera ku 100 gusa.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni urugo rw’udusumbashyamba guhera mu mwaka wa 1986 ubwo utwo mu bwoko bwa Masai zazanwaga muri iyi Pariki zikuwe muri Kenya.
Hagati aho, abakozi ba Pariki, abayisura ndetse n’abayicungira umutekano baherutse kuyizenguruka bagerageza kugenzura inyamaswa bibonera n’amaso yabo mu bushakashatsi ngarukamwaka.
Muri ubwo bushakashatsi, babonye inyamaswa 1,566 z’ubwoko butandukanye. Mu zo biboneye n’amaso yabo harimo inkura z’umweru 10, intare enye, inzovu 16, imbogo 817 n’ingwe imwe.
Ayo matsinda kandi yanabonye isha zirenga 50 z’amoko abiri atandukanye. Baniboneye inkongoro ebyiri, inzoka y’uruziramire imwe.
Icyo gikorwa cyo gusura inyamaswa gifatwa nka kimwe mu bigezweho bikundwa na ba mukerarugendo kandi binafasha ko ubuzima bw’ishyamba bumenyerana n’abantu, na bo bakishimira kubona urusobe rw’ibinyabuzima rutandukanye ariko banahumeka umwuka mwiza.



NTAWITONDA JEAN CLAUDE