Mukarutesi wari Meya wa Karongi arashinjwa kudindiza iterambere ry’abaturage

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yatangaje ko gukura mu nshingano Mukarutesi Vestine wari Umuyobozi w’aka Karere bishingiye ku kuba atarabashije kubahiriza inshingano zirimo kwita ku mibereho myiza y’abaturage
Inama Njyanama kandi yemeje ko ibyo byajyanye no gusiragiza abaturage bakeneraga serivisi zinyuranye, bityo bikaba byaragize ingaruka ku iterambere ryabo.
Ku wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, ni bwo inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye ifata icyemezo cyo gukura mu nshingano Meya Mukarutesi Vestine.
Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi Disingize Donatha, yasobanuye ko gukura mu nshingano uyu muyobozi byaturutse ku kudakemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye ndetse no kutita ku mibereho yabo.
Yagize ati: “Muri make ishingano atubahirije harimo ibigendanye n’imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo by’abaturage yirinda gusiragizwa kandi umuturage hari byinshi bimudindiza.”
Uyu Muyobozi kandi yatangaje ko kutubahiriza inshingano kwa Meya Mukarutesi ngo byadindije iterambere ry’abaturage n’iry’Akarere muri rusange.
Perezidante w’Inama wa Njyanama y’Akarere ka Karongi yatangarije RBA ko Njyanama yari yarabanje guhwitura Meya Mukarutesi, ariko birananirana birangira imukuye mu nshingano zo kuyobora akarere.
Ati: “Inama Njyanama na Komite Nyobozi na yo iri mu bajyanama, hafatirwamo imyanzuro hari igihe rero tuza tugasanga imwe mu myanzuro ntiyashyizwe mu bikorwa bigatuma rero babazwa inshingano. Urebye rero harimo ibyo nababwiye atabashije kuhariza akaba ari yo mpamvu bafashe icyemezo kugira avanwe mu nshingo kugira ngo iterambere ry’umuturage ribashe kwihuta.”
Iyo Umuyobozi w’Akarere atakiri mu nshingano, Akarere gasigara kayoborwa by’agateganyo n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, ari na we Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yahaye izi nshingano mu gihe hagitegerejwe ko asimburwa.
ZIGAMA THEONESTE