Min. Marizamunda yasabye Loni  kwamagana  imvugo z’urwango zihembera amacakubiri

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Amakuru y’ibihuha agenda akwirakwizwa hirya no hino ku Isi ndetse n’imvugo z’urwango bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye Loni bwo kurengera abasivili bari mu kaga.

Ni ingingo yibanzweho cyane mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye  i Kigali,  kuri uyu wa Mbere tariki ya  23 Ukwakira, irimo gutegura iyo ku rwego rw’Abaminisitiri itegerejwe kubera i Accra muri Ghana hagati y’itariki ya 5 na 6 Ukuboza 2023.

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal yashimangiye ko  bikwiye ko hajyaho ingamba zihamye zo gushyigikira ibikorwa  by’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro ku Isi.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko imbaraga nyinshi zikwiye gushyirwa mu guhangana n’imvugo z’urwango ndetse n’ivangura byugarije Isi muri rusange aho zicamo abantu ibice.

Yagize ati: “Imvugo z’urwango ni inzira abantu buririraho bimika ivangura, no gusenya ubumwe, bamwe bagakomeza guteshwa agaciro no guheza abaturage kubera ibice baturukamo.”

Ashingiye ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, Marizamunda yagaragaje ko hakiriho ibihuha ndetse n’imvugo z’ubuhezanguni bikomeje gukwirakizwa henshi, yitsa cyane ku  ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa n’umutwe wa  FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Nubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa Muntu rihora ribyamagana, mu gukumira Jenoside ingamba zafashwe ntabwo zihagije, mu guhagarika amakuru y’ibinyoma ndetse n’imvugo z’urwango.”

Yanavuze ko ikoranabuhanga muri iki gihe ritiza umurindi ibi byaha ariko nanone ko rikoreshejwe neza ryanafasha mu kubungabunga amahoro.

Minisitiri Marizamunda yaboneyeho umwanya wo gusaba Isi muri rusange, gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’izi mvugo z’ibinyoma ndetse no guhindura imyumvire itari yo ku butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko abantu bakwiye kwemera ingaruka z’amakuru yagiye atangazwa aharabika ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro hiryo no hino ku Isi, byanagabanyije icyizere abaturage bari babufitiye.

Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko hakwiye kwihutishwa  ingamba zo kuziba iki cyuho,  abantu bakigishwa gukoresha neza ikoranabuhanga no guhuza imikoranire mu itumanaho mu nzego zitandukanye.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Marizamunda yashimangiye ko kandi u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kohereza ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, zifite ibikoresho bihagije kandi ziteguye kurinda abaturage  ndetse no guhangana n’amakuru y’ibihuha n’imvugo z’urwango.

Uhagarariye Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika Martha Pobee, yagaragaje ko kugira ngo abantu bagire imyumvire imwe mu itumanaho, bikwiye kugirwamo uruhare n’inzego za politiki n’iz’umutekano.

Martha yashimangiye ko hakwiye kujyaho abafashamyumvire, ubusesenguzi ku bivugwa, gukora raporo zitandukanye ndetse no gusobanura mu buryo bucukumbuye inzitizi zikibangamiye ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 4 mu bihugu byohereza ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku Isi.

Kuri ubu Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubu butumwa mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) no muri Repubulika ya Santara Afurika mu butumwa bwiswe (MINUSCA).

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE