Bangladesh ibona agaciro gakomeye mu gukorana n’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

“Kurema ubushuti na bose, kwirinda uburyarya ku wo ari we wese”, ni yo ntero ya Politiki y’ububanyi n’amahanga y’Igihugu cya Bangladesh giherereye mu Majyepfo y’Umugabane w’Asia.

Perezida w’icyo Gihugu Abdul Hamid, yagaragaje agaciro ko gukorana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu icyenda byahagarariwe na ba Ambasaderi batanze impapuro zibemerera guhagararira inyungu z’ibyo bihugu muri Bangladesh.

Muri uwo muhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Dhaka ku wa Gatatu, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Ambasaderi Mukangira Jacqueline usanzwe ahagarariye inyungu z’u Rwanda mu Buhinde ari na ho afite icyicaro, muri Nepal, Maldives na Sri Lanka.

Perezida Abdul Hamid yavuze ko Igihugu cya Bangladesh giha agaciro gakomeye ibikorwa byo kwagura ubushuti n’umubano mwiza n’ibihugu byose bigize umubumbe.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byari bihagarariwe ni Romania, Estonia, Ireland, Mauritania, Argentine, Kazak, Dominican Republic na Nigeria. 

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Sampad Barua, yabwiye itangazamakuru, nyuma y’ibiganiro byahuje abo bayobozi, ko Perezida Hamid afitiye icyizere abo ba Ambasaderi bamushyikirije impapuro ko bazarushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’igihugu ayoboye n’ibihugu bahagarariye.

Ambasaderi Mukangira yavuze ko atewe ishema no gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bangladesh, aboneraho gutanga intashyo za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Amb. Mukangira Jacqueline ari kumwe na Perezida Abdul Hamid

Yakomeje avuga ko u Rwanda na Bangladesh bikomeje kuryoherwa n’umubano mwiza mu bya dipolomasi watangiye guhera mu mwaka wa 2012.

Yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ubushake rufite bwo gusinyana  na Bangladesh amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane rusange,  anjyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, gusangira ubumennyi n’ubunararibonye mu nzego zinyuranye, n’ubufatanye mu kongerera agaciro umusaruro w’ibiribwa no gukora imiti.

Yijeje ko atazatezuka guharanira ko umubano urangwa hagati y’u Rwanda na Bangladesh ukomeza gutera imbere, anavuga ko yiteguye kubona ibihugu byombi bitangiza ubufatanye mu nzego z’ubucuruzi, inganda, ibya gisirikare n’umutekano.

Mbere yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu, Amb. Mukangira yari yahuye n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma bungurana ibitekerezo ku nzego zinyuranye z’ubutwererane mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022), Amb. Mukangira yafashe umwanya wo kwibutsa no guha ikaze Intumwa zo ku rwego rwo hejuru z’icyo gihugu gisanzwe ari kimwe mu bigize umuryango wa Commonwealth.

Bangladesh ni kimwe mu bihugu bikomeye mu bucuruzi byo mu majyepfo y’Asia, kizwi cyane ku nganda zikora imyenda n’inkunga zihabwa abaturage bakorera mu mahanga, izo nzego zombi zikaba ziri mu bifasha kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’icyo Gihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE