Nyamasheke: Perezida Kagame baramushimira umuhanda wa kaburimbo Tyazo-Kibogora-Kabuga

Abakoresha umuhanda mushya wa kaburimbo Tyazo-Kibogora-Kabuga, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bafite ishimwe rikomeye cyane kuri Perezida Paul Kagame, kuko bawumusabye ubwo yabasuraga muri 2013 akawubemerera ubu bakaba barawubonye.
Ni agace k’umujyi w’Akarere ka Nyamasheke, kuko hari santere y’ubucuruzi ya Tyazo ifatwa nk’umujyi w’aka karere, hakaba n’ibikorwa byinshi by’iterambere byubatswe n’Itorero EMLR birimo ibitaro, Kaminuza, ishuri ryisumbuye, urusengero Guest House y’aho bita mu kizungu, n’ibindi byose bavuga ko byasaga n’ibiri mu bwigunge hagikoreshwa uwo muhanda mubi.
Kabanda Appolinaire, ukorera muri santre y’ubucuruzi ya Tyazo, akanakoresha cyane uyu muhanda avuga ko iyo we na bagenzi be bibutse ububi bw’uwo muhanda hambere, bakanareba uburyo bagenda mu mudendezo wose, bashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame, kuko yabakuye kure.
Ati: “Ntituzahwema kushimira Perezida Paul Kagame kuko yadukoreye ibyananiye abandi. Wari umuhanda mubi cyane. Kugeza mu bitaro bya Kibogora umurwayi cyangwa umugore uri kunda, mu modoka cyangwa kuri moto byari ikizamini, kubera kunyerera cyane,n’ikiraro gihari cyari cyarananiranye, habaga hari impungenge nyinshi ko umugore uri ku nda yashoboraga kuba yanapfana n’umwana agiye kubyara, nubwo twagize amahirwe akomeye,tukawubona ntawe turapfusha”.
Anavuga ko kubera kuzamuka cyane, ubunyerere bwinshi mu bihe by’imvura n’imikuku mu zuba, imbangukiragutabara yagezaga uwo itwaye mu bitaro asenga Imana ngo ntagwe mu nzira kubera uburyo yabaga agenda yicekagura, akagera yo yanegekaye.
Abana bajya kwiga, baba abajya muri Kibogora Polytechnic,abajya muri GSFAK cyangwa ku mashuri abanza, n’abarezi babo, bageraga mu mashuri babaye icyondo mu gihe cy’imvura, cyangwa umukungugu musa ku zuba, bamwe bibasaba kugenda bafite inkweto batwaye mu ntoki, bambara bageze aho bakorera.
Ati’’ Twawusabye kubera ibyo byose twabonaga,kuko hari n’igihe umuntu yabaga agenda anyeranyereza gutyo, insoresore z’abajura zikamucucura zikiyirukira,ari nka nijoro akaba yanahasiga ubuzima, tukaba tutanakwibagirwa uko inyubako z’ubucuruzi zabaga ari umwanda gusa,n’ibicuruzwa ari uko, ubu tukaba dutanga ibisukuye natwe dusukuye.’’
Mukakarangwa Patricie umaze imyaka 14 muri iyi santere y’ubucuruzi, avuga ko uyu muhanda w’ibilometero 2,3 wuzuye umwaka ushize bari bawubabaye cyane.
Ati’’ None ubu mugore urwaye cyangwa ufashwe n’inda kugera ku bitaro ni nk’ako kanya. Mbere hari igihe imbangukiragutabara byayinaniraga kuhaterera bigasaba kuyisunika, bigafata umwanya munini cyane, urwaye akaba yanapfira aho, ariko ubu ntumenya n’igihe yahakugereje. Byose ni imiyoborere myiza ya Perezida Kagame no gushyira umuturage ku isonga bitugejeje kuri iri terambere, ba sogokuru batabonye.’’
Niyibigira Honoré uhakora akazi k’ubunyonzi avuga ko mbere bitari gushoboka kuhanyuza umuzigo uwo ari wo wose ku igare, waba umanuka cyangwa uzamuka,cyane cyane imvura yaguye, kuko no gusunika bitari gushoboka.
Ati: “N’abanyonzi bawukoresha, turashima Perezida Paul Kagame cyane kuko yatugaburiye kandi abenshi turi urubyiruko. Turahajyana imitwaro tukabona ayo kwiteza imbere, kimwe n’abamotari bagatwara abagenzi mu isuku yose, batabageza iyo bajya babaye ivumbi cyangwa icyondo gisa. Wazanye isuku idasanzwe muri aka gace kose, binagaragarira ku bagatuye”.
Bizeza kuwufata neza kugira ngo uzarambe kuko bazi ko ari bo ba mbere ufatiye runini, bakanizeza kuwubyaza umusaruro wose ushoboka, cyane cyane uw’iterambere rishingiye ku buhahirane n’ibindi byose byiza byabateza imbere biwuturukaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Muhayeyezu Joséph Désiré, yunga mu ryabo, akavuga ko waje ari igisubizo gikomeye cyane, haba ku buzima, ubukungu, imibereho myiza, isuku n’umutekano, kuko urebye ibikorwa remezo bihari, bifitiye akamaro gakomeye cyane igihugu cyose, bakaba batabura kwishima no gushima uwawubahaye.
Ati’’ Ni byo, ni umuhanda twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku busabe bw’abaturage. Waje ari igisubizo gikomeye cyane nk’uko babyivugira, baragenda batekanye, baba bagiye ku mavuriro cyangwa mu bindi, bikanagaragazwa n’isuku ihagaragara n’inyubako zikomeye ziri kuhazamurwa ubu,byerekana rwose ko ari igikorwa bari banyotewe cyane batabura kumushimira”.
Abasaba kuwukoresha neza birinda impanuka kuko hari igihe zihagaragara, cyane cyane amagare agongana n’ibindi binyabiziga, akanasaba abanyamaguru kuwukoresha neza bagenda mu mukono wabo, ukanakorerwa isuku,kuko kuwubona ari kimwe,kuwurambana kikaba ikindi.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE