Serivisi z’ishyingirwa, ubutane no gutesha agaciro ishyingirwa zatangiye gutangwa mu ikoranabuhanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, amaze gutangiza ikiciro cya 2 cy’igitabo koranabuhanga cya serivise z’irangamimerere aho ubu serivise yo kwandika ishyingirwa, ubutane n’iyo gutesha agaciro ishyingirwa nazo zatangiye gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango,Minisitiri Gatabazi yavuze ko itangizwa ry’ikiciro cya 2 cy’iyi serivise bigiye kunoza imitangire ya serivise kandi binoroshye uburyo bwo kugera kuri izi serivise kuko intego ari uko Umunyarwanda ashobora kuzisabira aho yaba ari hose.

Yagize ati: “Izi serivisi zo kwandika ishyingirwa, butane n’iyo gutesha agaciro ishyingirwa zigiye gutangira gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Intego ni uko Umunyarwanda azaba ashobora kuzisabira aho ari hose”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri Gatabazi yongeyeho kandi ko Itegeko rigenga abantu n’umuryango rigena serivise z’irangamimerere 9, ubu 5 zimaze kujya ku ikoranabuhanga.

Serivisi 4 zisigaye ni ukwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, kubera umubyeyi umwana utabyaye, ubwishingire bw’umwana cyangwa bw’umuntu mukuru no kwemerwa k’umwana nk’aho avuka ku babyeyi bashyingiranywe.

Ati: “Turasaba NIDA kubyihutisha izo zisigaye nazo zikajya muri iki gitabo kuko intego ni uko mu 2024 serivise zose zigomba kuba zitangwa hifashishwa ikoranabuhanga”.

Muri Kanama 2020, ni bwo igitabo koranabuhanga cy’irangamimerere cyashyizwe ahagaragara gitangirana n’ikiciro cya serivise yo kwandika abavutse n’abapfuye, ubu iyi mihango yombi ikorerwa ku mavuriro n’Ibiro by’Akagari. Kongera serivise z’irangamimerere muri iki gitabo birakomeje.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE