Kayonza: Imyaka ibaye 11 bambuwe uburenganzira ku masambu yabo

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abaturage icyenda batuye mu Mudugudu wa Gihinga, mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, bahangayikishijwe n’uko imirima yabo yahinduwemo ibirombe, ariko ikompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Wolfram Mining Processing Company (WMP) ikaba imaze imyaka 11 ibasiragiza ku ngurane z’ubwo butaka badashobora gukoreraho ubuhinzi.

Aba baturage bavuga ko kuva mu mwaka wa 2012 badashobora kubyaza umusaruro imirima, yabo ndetse bakaba bahora basiragira mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye basaba ko nibura bahabwa ingurane bakahimuka.

Bavuga ko hashyizweho amatsinda yo kugikurikirana icyo kibazo ariko bakaba batarabona igisubizo, bityo bifuza ko bafashwa kigakemuka kuko kimaze imyaka myinshi.

Ntamakiriro François uhagarariye itsinda ry’abo baturage, yagize ati: “Akarere karaje karafotora ndetse baratuganiriza ariko nta kintu baratumarira kugeza ubu. Kuva mu 2015 duhora tubandikira tubibutsa gukemura ikibazo cyacu ariko amaso yaheze mu kirere.”

Yakomeje agira ati: “Iki kibazo cyashyiriweho itsinda ririmo Intara, Ikigo gishinzwe Mine, Peterole na Gaze mu Rwanda (RMB) mbere ya 2017, ngo ridufashe ariko twabuze igisubizo. Ubwo Urwego rw’Umuvunyi ruheruka hano twarugejejeho ikibazo ariko amaherezo ni yo tutazi. Nibagikemure cyangwa baduhe ingurane tuhimuke.”

Ntamakiriro yavuze ko afite hegitari imwe icukurwamo amabuye y’agaciro, ariko kuva batangira gucukura mu isambu ye yagowe no kubona aho guhinga bituma umuryango we ugirwaho n’ingaruka zirimo ubukene, gucikiriza amashuri kw’abana be n’ibindi.

Ati: “Biri kutugiraho ingaruka mu rugo zo kubura aho duhinga hahagije bigatuma dusonza, amafaranga y’ishuri ni ikibazo kuko mfite abana bavuye mu ishuri bitewe n’uko aho nakuraga amafaranga yo kubarihira ntashobora kuhahinga.”

Mukangenzi Donatille avuga ko na we bagiye mu rutoki rwe bagacukura amabuye y’agaciro kandi ariho yakuraga ibitunga umuryango.

Ati: “Iki kibazo kirarambiranye pe, bagiye mu isambu yanjye irimo urutoki baracukura. Ibi tubigeza ku buyobozi bw’Akagari n’Umurenge ariko twabuze uturenganura. Twifuza ko niba bashaka gukomeza kuhakorera baduha ingurane tukahabasigira kuko turashonje.”

Murara Aristarque uyobora Wolfram Mining Company Ltd i Rwinkavu, yavuze ko aho abo baturage batuye n’aho bahinga bamaze kuhemerera icyo kigo na cyo kikabaha ingurane.

Yagize ati: “Hari inyandiko mvugo y’inama yabaye ku itariki ya 15 Ukuboza 2017 yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo gishinzwe Mine Gaze na Peteroli, Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza n’Ubuyobozi bwa Wolfram Mining Company Ltd, dutanga ubutaka burenga hegitari 110 mu Mudugudu wa Muganza, Umurenge wa Rwinkwavu bwo gutuzaho abaturage bari ahacukurwa amabuye y’agaciro, ku miryango irenga 400 hakaba hari gushakwa abafatanyabikorwa bakubakira aba baturage aho twabahaye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harerimana Jean Damascene, yavuze ko aho aba baturage batuye hagenewe gucukurwa amabuye y’agaciro bityo bakaba bagiye gukorana na bo kugira ngo batuzwe ahagenewe guturwa.

Yagize ati: “Hari gutekerezwa uburyo abaturage batuzwa ahagenewe guturwa kuko aho batuye hagenewe ubucukuzi bw’amabuye. Tugiye gukorana na bo rero kugira ngo tubarinde ingaruka bashobora guhura na zo kuko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Uburyo bazimurwa turi gufatanya n’izindi nzego kandi biri mu nzira zo gukemuka.”

Kimwe n’abandi baturage begereye ahacukurwa amabuye y’agaciro bafite ibyifuzo by’uko ibirombe bamara gucukura byajya bisibwa kuko hari abashobora kubigwamo bakaba bahaburira ubuzima cyangwa n’amatungo yabo akagwamo.

Bivugwa ko hari umuturage baheruka kuburira irengero nyuma y’igihe bagasanga yarapfiriye muri kimwe mu birombe bihari bitarasibwa. Bifuza kandi ko hashyirwa ibimenyetso biburira abantu ndetse no kuzitira ahari ibyo byobo dore ko hari n’ibyegereye inzira abana banyuramo bava cyangwa bajya ku ishuri.

ABaturage bavuga ko batigeze bemererwa ingurane

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE