Kigali: Inzobere zasabye kudakerensa indwara za ‘Allergies’

Inzobere mu bijyanye n’indwara z’uruhu na ‘allergies’ ziragira inama abantu yo kureka gukerensa iyi indwara bakihutira kuyisuzumisha kuko ari imwe mu ndwara Isi ihanganye na yo kuko iza ku mwanya wa kane mu zibasiye Isi.
Ni bimwe mu byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri y’Ihuriro ry’Abaganga b’Inzobere mu ndwara za ‘allergie’ baturutse mu bihugu birenze 24 bivuga ururimi rw’Igifaransa iteraniye mu Mujyi wa Kigali, uhereye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023.
Col. Dr. Kagimbana Jean Chrisostome, umuganga mu ndwara z’uruhu na ‘allergie’ ku Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, avuga ko iyi ndwara iterwa n’imihindagurikire y’ibihe ndetse na bimwe mu byo abantu barya, no mu Rwanda ihagaragara cyane cyane mu bivuza indwara z’uruhu n’izifata imyanya y’ubuhumekero.
Col. Dr. Kagimbana yavuze ko mu barwayi 20 yakira baje kwivuza indwara z’uruhu buri munsi mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, nibura batanu muri bo baba bafite allergies.
Yagize ati: “Hano mu Rwanda ntabwo tworohewe kuko iyi ndwara iza ku mwanya wa kane mu ziyogoza Isi, rero uko ibintu bishyashya bikorwa n’imihindagurikire y’ibihe biri mu bitera za ‘allergie’. Iyo ndebye mu bantu nka 20 nsuzuma ku munsi sinshobora kuburamo batanu baje kubera iyi ndwara”.
Yavuze ko hatabayeho gukaza ubwirinzi mu Rwanda abantu bakitabira kwisuzumisha, kandi bakivuza kare, iyi ndwara mu mwaka wa 2050 yazaba yarakajije umurego.

Ati: ‘Indwara za ‘allergies’ zikunze kuba uruhererekane cyangwa ibyo bakunze kwita izo mu muryango, kwirinda rero bisaba kubanza kumenya indwara urwaye, ukisuzumisha kuko hariho uburyo zisuzumwa kandi abantu bakihutira kumva inama z’uburyo bakwirinda”.
Izi nzobere zivuga ko abana nibura bari hagati y’imyaka 5-6 bayirwara iturutse mu miryango aba bahabwa imiti, mu gihe abari munsi yayo bo nta miti bahabwa”.
Iyi ndwara ikunze kurangwa no kuzana uduheri ku mubiri cyangwa utwo duheri tukaza ari twinshi ku ruhu turetsemo amazi, umuntu agatukura amaso cyangwa akagaragara nkarimo amarira, kubyimbagana, kugira ibibazo byo guhumeka cyangwa kwishimagura, kugira ibicurane no kuruka.
Hari na bamwe baba batarya ibiribwa bimwe bavuga ko inzoka yabo itabikunda cyangwa itabishaka, nyamara burya ngo ntabwo inzoka iba itabishaka cyangwa itabikunda ahubwo ngo ni ‘allergieS’ umubiri uba wagize kuri ibyo biribwa.
American college itangaza ko iyi ndwara ishobora kuba karande, kandi buri mwaka Abanyamerika barenga miliyoni 50 bayirwara.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare ry’ubuzima muri America muri Mutarama 2023, cyatangaje ko hafi ya 1/3 cy’abakuze bo muri Amerika hamwe n’abana barenga 1/4 baba barwaye “allergie” y’ibiribwa.
Ikindi kandi ni uko izo mpinduka zidasanzwe mu mubiri zitwa “allergies” zishobora no gutera urupfu nk’uko bishimangirwa n’inzobere mu buvuzi bwazo.
KAMALIZA AGNES
NDIZIHIWE REMY CLAUDE says:
Ukwakira 29, 2023 at 12:48 pmubufasha kuri RBC
narwaye stroke muri 2021 mfite imyaka 35 kugeza ubu ndacyagendera mu kagare kuko ntabasha kugenda, kuvuga nkaba numvisha ugutwi kumwe kw’iburyo.nafashwe nikubita hasi ngiye muri salon kwiyogoshesha nyuma biza gushira abari aho hamwe nanjye ntitwari tuzi ibimenyetso bya stroke nuko njya kuruhuka bukeye numva nta kibazo na kimwe mfite njya kacyiru hospital kureba icyaba cyaranteye kugwa hasi, ngeze kacyiru babura icyo rwaye ariko ngwa muri coma igihe nkigihari bahita batransfera CHUK na ambulance.Muri CHUK nahamaze ibyumweru bitatu babuze icyo rwaye banga no kumpa transfer mu bindi bitaro.Ntangiye gukomererwa nibwo bampaye transfer nuko umuryango wanjye unjyana i nairobi ,Kenya mu bitaro byitwa nairobi hospital , aho basanze mfite stroke babona ko ari ibidashoboka mu kiganga kuba nyiriho nta miti ya stroke nafashe kuri bo babonaga ari nk’igitangaza. Bampaye imiti ya stroke nza gukanguka basanga narafashe indwara y’ubuhumekero ya pneumonie kubera stroke itaravuwe nkaba narakoreshaga icyuma cyimpa umwuka[ventilator].kubera inwara ya stroke nagize ubumuga bwo kugenda,kuvuga no kumva nkaba narahagaritswe ku kazi nyuma y’amezi 6 na muzehe akagurisha imodoka kugira amvuze.nagishaga inama niba narega CHUK negligence mbaza niba nshobora kuzavuga no kugenda nanone