Perezida Kagame yakiriye Gen. Nguema  wa Gabon 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku mugoroba wo  kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira, Perezida wa Repubulika  Paul Kagame yakiriye mu biro bye Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uyoboye ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Gabon.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  ku rubuga rwa X byatangaje ko Perezida Kagame na Gen Guema baganiriye ku rugendo rw’inzibacyuho rukomeje muri Gabon, ibibazo by’umutekano ku mugabane   ndetse no mu Karere k’Afurika yo hagati (ECCAS) ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati ya Gabon n’u Rwanda

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema ni Perezida w’inzibacyuho wa Gabon kuva ku itariki ya 04 Nzeri, nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo Ondimba wari ubumazeho imyaka 14.

Bongo yahiritswe ku butegetsi mu gihe yaherukaga gutsinda amatora y’Umukuru y’Umukuru w’Igihugu, gusa Gen Nguema wahoze akuriye umutwe w’abasirikare bamurindaga yavuze ko aya matora yaranzwe n’uburiganya.

Uruzinduko rwa Perezida w’inzibacyuho muri Gabon mu Rwanda ruje rukurikira urwo aheruka kugirira mu bihugu bya Guinée-Equatoriale, Congo-Brazzaville na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

ZIGAMA THEONESTE 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE