Rusizi: Baratabariza ‘Poste de Santé’ itagira amazi n’amashanyarazi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abaturage b’Utugari twa Kinyaga, Gitwa na Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi baratabariza Ivuriro ry’ingoboka (Poste de Santé) rya Rweya bavuga ko ritagira amazi n’amashanyarazi aho imitangire ya serivisi yaho iri mu kangaratete.

Abakenera serivisi muri iyo Poste de Santé bababazwa cyane n’uko  bayisabye ngo ibahe serivisi batabonaga kubera kuba kure y’Ikigo Nderabuzima, bakanayiyubakira mu muganda wabo ariko ikaba yaratangiye gupfapfana ubwo Akarere kanananirwaga gushyiramo amazi n’umuriro kakayegurira rwiyemezamirimo.

Bavuga ko yubatswe mu mwaka wa 2019 igatahwa ku mugaragaro ku wa 20 Kamena 2019 nyuma yo gutangwaho amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10.

Bavuga ko itahwa bizezwaga ko rwiyemezamirimo uzayikoreramo yabonetse, mu minsi 3 gusa bazaba batangiye kuvurwa, ubuyobozi bw’Umurenge buranamubereka, ariko ntiyahaza.

N’abaforomo bagombaga guturuka ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka baza kubavura babaye bake imara imyaka irenga 2 ikinze, none kugeza ubu yatangiye kwangirika ari na yo mpamvu batabaza ubuyobozi bw’Akarere ngo kabafashe.

Bavuga ko Akarere kabonye urusaku rwabo rubaye rurerure, bakagirira ibibazo by’ubuzima mu ngo, ivuriro ryagombaga kubagoboka rifunze, bashaka undi rwiyemezamirimo,watangiye kuhakorera ku wa 17 Nyakanga 2021, kizeza abaturage ko nyuma yo kumubaha, ibibazo by’amazi n’umuriro bihari kagiye kubikemura bidatinze, kuko bakagaragarizaga ko ari imbogamizi zikomeye cyane.

Mukandayisenga Ernestine uhivuriza, ati: “None kugeza n’ubu nta mazi, n’amashanyarazi bihari. Turabona akarere karatubeshye kandi insinga z’amashyarazi  ziri kuri metero zitagera no ku 100 hejuru yayo, n’amazi  bakoze imiyoboro bashyiramo n’amatiyo, babicisha iruhande rwayo, ntibayashyiramo.”

Avuga ko hari serivisi nyinshi babura,iz’amanywa n’iz’ijoro kubera kubura amashanyarazi, kuko nka nijoro  ugize uburwayi butunguranye cyangwa impanuka,kubera ko muganga akunda kuharara, bakahaza, hari igihe ababwira ko telefoni ye nta muriro urimo agacana buji akabavuriraho, imiti bakayinywesha amazi y’ibishanga kuko n’iwabo nta meza bagira.

Nyirandayambaje Paladie ati: ’’Twibaza ukuntu akarere gaha rwiyemezamirimo ivuriro ritagira amazi n’amashanyarazi, kazi ko hazakenerwa isuku, ibikoresho bizatekwa, uzahakorera azakoresha mudasobwa, azaha abamugana serivisi zihuse nijoro. Kaba kumva azakora ate? Ubuyobozi nibudutabare rwose kuko  birababaje cyane.”

Rwiyemezamirimo Habimana Athanase urikoreramo yemeza ibivugwa n’aba baturage, ko hari serivisi nyinshi zipfa kubera iki kibazo, bigatera abaturage impungenge zo kongera gukora urugendo rw’amasaha arenga 2 bagana ku kigo nderabuzima cyabo, basize ivuriro hafi, cyane cyane ko kuva ku wa 14 Nzeri, uyu mwaka, ikorana na Mituweli.

Avuga ko adashobora gukoresha mudasobwa  kandi hari byinshi ikenerwamo, cyane cyane kuri abo bivuriza kuri mituweli, nijoro iyo umuriro washize muri telefoni akoresha  buji iyo hari abamugannye, kubika imiti n’ibindi bikoresho ahatabona bikaba ikibazo, kuba  ibikoresho bikeneye gutekwa bimusaba kujya ku kigo nderabuzima n’izindi ngorane agira, bituma adatanga serivisi uko bikwiye.

Ati: “Nk’ubu mfite imprimante n’imashini ifotora, ariko  ntanga amafaranga 5000 uko ngiye gufotoza  amafishi y’abaje kwivuza.  Nyafotoreza kuri santere y’ubucuruzi ya Gatebe harimo n’amatike. Iyo nagiyeyo  cyangwa  nagiye gushyirisha umuriro muri telefoni kubera ko ari yo nkoresha mu mwanya wa mudasobwa, mba nakinze uza ntambona, akamashini  dupimisha umuvuduko w’amaraso gakoresha amashanyarazi. Ntitugakoresha kuko ntayo. Mbese ni ibibazo bisa”.

Ku mazi ati: “Kuko nta mazi ahari no mu baturage ntayo, ntanga amafaranga 400 ya buri munsi y’amajeriani 2 y’ujya kumvomera mu mibande. Biragorana kubona ayo banywesha imiti kuko aba ari mabi. Ayo ni ay’isuku. Niba mu kwezi nakoresha amafaranga 12.000 ku mazi gusa, kandi ahari ntayatangaho angana gutyo muri WASC,urumva bitababaje?”

Avuga ko bakora ibizamini batari bazi ko nta muriro n’amazi bihari, kuko yumvaga Leta itakubaka inyubako nk’iyo ifitiye abaturage benshi akamaro ngo iyitange bitarimo, yatunguwe no kubisanga gutyo, ariko ko akarere gakwiye kumwumva no kumva amarira y’abaturage, kakabihashyira,cyane cyane ko bitava kure.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Ntivuguruzwa Gervais, yabwiye Imvaho Nshya,ko  bibabaje cyane kubona muri iki gihe ivuriro ritagira amazi n’amashanyarazi, ariko ko yagiriye inama rwiyemezamirimo kwandikira akarere abisaba, agaha Umurenge kopi ngo ubikurikirane, yane cyane ko na we yumva akababaro k’aba baturage.

Ati: “Ni ko bimeze, nta muriro nta n’amazi igira kandi nyamara irakorana na mituweli, rwiyemezamirimo akanatanga serivisi mu masaha y’ijoro bamugannye. Ni ikibazo gikomeye cyane kubona ivuriro ritagira amazi rikanakorera mu kizima.  Akarere ni ko nyir’inyubako, ni ko gakwiye kubishyiramo, inyubako nk’iriya igatangwa yujuje ibyangombwa byose by’ibanze.”

Umuyobozi wungirije w’aka Karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne-Marie, avuga ko gutanga inyubako nk’iriya izakora ku buzima bw’abaturage nta mazi nta n’amashanyarazi yasanze byarakozwe, akabona ari ikosa rikwiriye gukosorwa, ubutaha zikajya zitangwa zibyujuje, ko hari zimwe babishyizemo mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, hari izindi bizashyirwamo uyu mwaka, atibuka niba n’iyo irimo.

Ati: “Umwaka ushize hari esheshatu twashyizemo amazi zitayagiraga uyu mwaka hari izindi tuzabikora. Sinibuka niba n’iriya irimo ariko bizashyirwamo ni uko ibintu byose bitabonekera rimwe. Ikosa ryo kuzitanga kuriya bitarimo ryo ntirizongera.”

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE