U Rwanda ruritegura kuba igicumbi cy’ubuvuzi mu karere

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko nubwo hakiri urugendo ariko hari intambwe ishimishije imaze guterwa n’u Rwanda iruganisha ku kuba igihugu gifite inganda zikora inkingo n’imiti.
Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama ya 74 y’ishyirahamwe ihuza abaganga bose ku Isi, aho u Rwanda rwanagaragaje ko rufite icyizere cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi mu Karere mu myaka iri imbere.
Inama y’iminsi ine iteraniye i Kigali guhera tariki ya 04 Ukwakira, yitabiriwe n’abayobozi b’abaganga baturutse ku migabane yose, kugira ngo barebere hamwe imikorere y’ubuvuzi n’igikenewe kugira ngo ubuvuzi bukorwe neza ku Isi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera, yavuze ko aho bigeze u Rwanda ruri kwibanda ku gukora inkingo n’imiti kandi ingamba zigikomeje gufatwa kugira ngo higishwe abaganga bahagije ubuvuzi bugire ireme.
Ati: “Ubu turaganira twitsa ku bigendanye no gukora inkingo n’imiti kugira ngo turwanye indwara z’ibyorezo, nkuko mubizi uruganda rukora inkingo ruzibanda kuri tekinoloji nshyashya ruzafungura imiryango yarwo mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. U Rwanda dufite ubuvuzi bw’ibanze buri ku rwego rushimishije kandi turi gukaza ingamba ngo twigishe abaganga benshi bahagije.”

Nubwo hari imbogamizi zikigaragara mu rwego rw’ubuvuzi nk’umubare muke w’abaganga yavuze ko hari ikirimo gukorwa.
Ati: “Turacyafite imbogamizi ku bigendanye n’abakora mu buvuzi ariko mu Rwanda dufite gahunda yo gukuba inshuro enye abakora mu buvuzi mu myaka ine iri imbere.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga mu Rwanda Dr Ntirushwa David, avuga ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda ari inyungu nyinshi ku bakora ubuvuzi mu gihugu, kandi ko ashingiye ku bushake buhari u Rwanda ruzakira n’abarwayi baturutse mu bindi bihugu.
Ati: “Iyo urebye inzira turimo nk’abaganga tubona ko ari nziza kandi ni uko tubiganiraho hari ubushake haba ku rwego rw’Igihugu n’abaganga kandi hari amavuriro agenda aboneka menshi. Ni bimwe n’abandi babona bakaza kwigira mu Rwanda bitewe n’ibyo bari kubona. Ibyo biratujyana mu nzira yo kugira ngo n’abandi bantu bazaze kwivuriza hano kuko babona ko hari byinshi bihari.”

KAMALIZA AGNES