Niger yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu kubera abasirikare 29 bishwe

Niger yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu kubera abasirikare 29 bishwe

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere ni bwo ingabo zo mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu zaguye mu gico cy’abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu maze bicamo abasirikare 29.

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri iki gihugu cyashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose mu rwego rwo kunamira aba basirikare 29.

Minisiteri y’Ingabo y’iki gihugu yavuze ko abasirikare 29 biciwe mu gico cy’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu mu gace ka Takanamat mu burengerazuba bw’iki gihugu ku mupaka ubahuza na Mali.

Iki gitero ni cyo gikomeye iki gihugu gihuye nacyo kuva hahirikwa ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum wari perezida w’iki gihugu muri Nyakanga uyu mwaka.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14