Akarere ka Gakenke kashimiwe guhiga utundi mu kwishyura Mituweli

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye Akarere ka Gakenke kuba karahize utundi Turere mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Yabikomojeho ku wa Kabiri, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Kivuruga mu Nteko y’Abaturage yibanze kuri gahunda zitandukanye z’iterambere.
Yashimiye abaturage b’Umurenge wa Kivuruga uburyo bitabiriye gutanga Mituweli y’uyu mwaka, aho kugeza ubu Akarere kabo ka Gakenke kari ku mwanya wa mbere mu Gihugu n’ijanisha rya 96 ndetse n’umwanya wa 1 uyu Murenge wabonye mu marushanwa y’isuku.
Guverineri yasabye abo baturage gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya, kugira uruhare mu kwicungira umutekano, barushaho kwitabira gukora amarondo no gutangira amakuru ku gihe, no kwihutira kujyana abana bose mu ishuri.
Yabasabye kandi kwihutisha igihembwe cy’Ihinga 2024 A no guhinga ibihingwa byumvikanyweho, kurwanya ibiza bitabira kuzirika ibisenge by’inzu zabo, gufatanya n’ubuyobozi gukemura ibibazo biri mu Murenge wabo no gukomeza kwitabira gahunda zose za Leta n’ibindi.
Muri iyo Nteko y’Abaturage kandi, Guverineri Mugabowagahunde yafatanyije n’abayobozi b’Inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Bimwe mu bibazo byagarutsweho byakiriwe muri iyi Nteko bikanahabwa ibisubizo n’umurongo w’uburyo bwo kubikemura, birimo ibishingiye ku karengane, ibirebana n’ibyangombwa by’ubutaka, iby’amakimbirane yo mu miryango, abasaba kugezwaho amashanyarazi, abasaba ubufasha butandukanye n’ibindi.
Bamwe mu baturage babajije ibibazo bashimye uburyo byakemuwe, harimo ikirebana no kugezwaho amashanyarazi.
Uwitwa Gatera yagize ati: “Nyuzwe n’uburyo ikibazo cyanjye gihawe umurongo kandi inama mwatugiriye tuzazishyira mu bikorwa”.







NYIRANEZA JUDITH