Musanze: Baretse korora mu kajagari umukamo wikuba kabiri

Abaturage batuye mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze batangaza ko kuba barongerewe ubumenyi mu Korora kijyambere, bagahabwa imbuto nziza y’ubwatsi, byabafashije kuzamura umukamo w’inka zabo.
Maniraguha Laisa utuye mu Mudugudu wa Kabari, Akagari ka Ninda, mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze ahamya ko kuba barahawe ubumenyi ku bijyanye n’ubwatsi n’uburyo bwiza bwo kugaburira amatungo byazamuye umukamo.
Yagize ati: “Mbere twororaga mu kajagari, twe twakundaga kuragira inka ku gasozi, tukabanguriza ku bimasa, ntitwahingaga ubwatsi, ariko tumaze guhugurwa tugahinga ubwatsi, ubu umworozi yateye ubwatsi, akamenya kuvanga ubwatsi, ubu twongereye umukamo.
Nk’umufashamyumvire mbere y’amasomo y’abahinzi mu murima nakamaga litiro 3, none ubu inka imwe ikamwa litiro 15″.
Yongeyeho ko bari bafite ikibazo cy’ubwatsi batarahabwa imbuto, ariko ubu bafite ubwatsi ku buryo baha bagenzi babo imbuto y’ubwatsi.
Ati: “Duhinga ubwatsi tugasagurira aborozi, hano ni umurima shuri harimo amoko atatu y’ubwatsi, Cacamega, alfalfa na ClorisGayana.
Inaha twari dufite ikibazo cy’ubwatsi, twasabwaga guha n’abaturage batuye inaha kuko twari dufite ikibazo cy’ubwatsi buke”.
Maniraguha yasobanuye kandi ko mbere yo kwigishwa n’Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo RDDP, nta mukamo babonaga ndetse batarabona imbuto, bamwe babwibaga abandi.

Ati: “Mbere yo kubona imbuto, twabonaga noneho n’uwateye ubwatsi undi akabumwiba, ariko twese tumaze kumenya ibyiza byo guhinga ubwatsi, buri muturage ateye ubwatsi arasarura, akororera mu kiraro, ubu nta muturage ukiragira ku gasozi”.
Yavuze ko buri mufashamyumvire kuri ubu yaha ubwatsi nk’abaturage 100, bakaba bamaze guha abarenga 800.
Bagaragaza Jean de Dieu ahamya ko ubumenyi bahabwa n’umushinga RDDP ku bijyanye no kunoza ubworozi wabagiriye akamaro, umukamo ukiyongera.
Yagize ati: “Tugitangira kwiga nari mfite inka ebyiri zakamwaga litiro 6 cyangwa 7, ariko ubu mfite inka nkama litiro 5 mugitondo na nimuguroba, ubwo ni litiro 10 ku munsi, amafaranga y’amata mbona amfasha kwishyurira abana, mfite babiri mu mashuri yisumbuye.
Twamaze kwigishwa ko kuvugurura icyororo, aho kubanguriza ku kimasa, tuzajya duteza intanga”.
Yongeyeho ati: “Ubwatsi bwariyongereye mbere twari dufite ubwatsi buke tutaramenya gutubura imbuto y’ubwatsi ariko ibyo twigiye hano mu ishuri ryo mu murima tubigeza kuri bagenzi bacu mu Midugudu aho dutuye, boroye bagahinga ubwatsi bwa kijyambere bugezweho kugira ngo inka zabo zizamure umukamo”.
Ikindi yagarutseho ni ukugira ngo ubworozi bugire icyo bumarira abantu bakava mu bworozi bwa gakondo kuko bwo butagiraga icyo bwinjiza, ariko ubu buri mworozi agomba korora akamenya icyo bimumariye atari bya bindi byo korora inka zitagira umumaro, zitagira icyo zimumariye.
Mukaloni Claudine we avuga ko Leta yabahaye umurima wo guhingamo imbuto y’ubwatsi bw’amatungo none abanyamuryango bakaba bizigama muri SACCO, baguze ibicuba na moto itwara amata, banibumbira mu matsinda 2 yo kwizigama no kugurizanya.
Intego nk’abanyamuryango ni ugukora birenzeho kuko babonye ibiraro, inka zigatanga umukamo bigafasha gukomeza gutera imbere.
RDDP ni umushinga wagizwemo uruhare na Leta y ‘u Rwanda binyuze muri MINAGRI, ugashyirwa mu bikorwa na RAB.
Imbuto y’ubwatsi yatewe imaze guterwa ku buso busaga hegitari 7,000.


NYIRANEZA JUDITH