Hatangijwe ikoranabuhanga rikurikirana ubuzima bw’umukozi mu Rwanda
.jpeg)
Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Ubuzima, Eden Care Medical, kimaze amezi umunani gikorera mu Rwanda cyatangaje ko cyatangiye ikoranabuhanga rifasha gukurikirana ubuzima bw’umukozi.
Iryo koranabuhanga rikoreshwa n’umukozi wifuza kumenya uko ubuzima bwo mu mutwe n’ubundi bujyanye n’imiterere buhagaze, akanyura ku rubuga rwa Eden Care maze agasuzumwa n’abaganga b’inzobere maze ubutumwa bukanyura ku ikoranabuhanga.
Rudahinduka Kevin, Umuyobozi Mukuru wa Eden Care Medical mu Rwanda yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha kumenya ubuzima bw’umukozi mu kigo gikorana na Eden Care.
Byagarutsweho ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023 mu kiganiro n’abanyamakuru, aho Eden Care Medical ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Rudahinduka agaragaza ko bimwe mu byo umukozi azajya akurikiranwaho mu buzima bwe ari ukumenya uko ahagaze, umubyibuho, isuzumwa ry’indwara zo mu mutwe, ubujyanama no gusuzuma indwara zitandura.
Akomeza agira ati: “Ndasaba abaturage kugira ubuzima bwiza bidasabye ko bihutira kwa muganga ahubwo nibakore imyitozo ngororamubiri no gukora imyitozo yoroheje mu gihe bari mu kazi”.
Ubuyobozi bwa Eden Care buvuga ko gutwara umukozi kwa muganga bidahagije akaba ari yo mpamvu ngo muri serivisi batanga hiyongereyeho abishyuye ubwishingizi bajya no mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri.
Moses Mukundi, umuyobozi wa Eden Care ku Isi akaba ari na we wayitangije, avuga ko buri Cyumweru bagenzura uko ubuzima bw’abanyamuryango ba Eden Care bahagaze.
Ku rundi ruhande, Rudahinduka umuyobozi wa Eden Care mu Rwanda asobanura ko bitewe n’uko umukozi ahagaze, bamwegera bakamuganiriza.
Akomeza agira ati: “Abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bakoreramo, babona raporo z’urwego abakozi babo bariho mu bijyanye n’ubuzima.
Buri mezi 4 tugirana inama n’abayobozi bashinzwe abakozi hanyuma tugafata ingamba”.
Abakoresha ubwishingizi bwa Eden Care ngo ntibisaba ko bahabwa impapuro mu gihe bagiye kubonana na muganga, ahubwo hakoreshwa ikoranabuhanga.
Kugeza ubu abantu ku giti cyabo ntibaritabira gukoresha ubwishingizi bwa Eden Care ahubwo ibigo by’abikorera ndetse n’ibya Leta ni byo byitabira kubukoresha, nkuko Rudahinduka yabitangarije Imvaho Nshya.
Uwishyuye ubwishingizi muri Eden Care aba ashobora kwishyura ubwishingizi bwamufasha kwivuriza mu Rwanda, mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba cyangwa akaba yakwivuriza mu mahanga.
KAYITARE JEAN PAUL
canada pharmacies says:
Ukwakira 31, 2023 at 6:08 pmYou have made some really good points there. I looked on the net for more information about the issue and found most people will go along with your views on this web site.