Ishyaka rya UDPR ryavuze ku kwiyamamaza kwa Perezida Kagame

Nyuma y’aho Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) risabiye Perezida Paul Kagame kwemerera Abarwanashyaka baryo kongera kubabera umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha 2024, ryishimiye icyemezo Perezida yafashe.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu ndetse ashima icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”
Mu Nteko Rusange ya UDPR yabaye tariki 21 Kanama 2022, yemeje ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha, izashyigikira Umukandida wa RPF Inkotanyi by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
.jpeg)
Ubutumwa bwa UDPR bwatambutse ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bugaragaza kwishimira igisubizo cyatanzwe na Perezida Kagame ku byifuzo Abanyarwanda bamaranye iminsi.
Bugira buti “UDPR yishimiye ko Perezida Paul Kagame yishimiye icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira ndetse ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.
Asubije icyifuzo cya UDPR cyafashwe na kongere cyo kuzashyigikira Perezida Paul Kagame mu matora ya 2024, Imana imuduhere kuramba”.
KAYITARE JEAN PAUL