UNESCO yashyize Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Murage w’Isi

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibaye ahantu ha mbere mu Rwanda hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi (World Heritage List), rukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi n’umuco (UNESCO).

Guverinoma y’u Rwanda yishimiye ko Igihugu kibonye ahantu ha mbere habarizwa muri uwo Murage kuko bizagira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha aho hantu nyaburanga ku rwego mpuzamahanga, ndetse hanabungabungwe mu buryo bw’umwihariko kandi buramba.

Urutonde rw’Umurage w’Isi ni uruhurirane rwa site, ahantu nyaburanga n’ibice byihariye byatoranyijwe na UNESCO nk’ibifite agaciro mpuzamahanga gashingiye ku muco n’amateka.

Urwo rutonde rukorwa hagamijwe gusigasira uwo murage kugira ngo n’ibisekuru bizabaho mu gihe kizaza bizasange ugihari, cyane ko ugira akamaro gakomeye ku bawuturiye ndetse n’Isi muri rusange.

Nanone kandi ahantu hashyizwe mu Murage w’Isi haba hinjiye mu bufatanye mpuzamahanga mu kubungabunga umurage w’umuco n’ibyaremwe ngo uzagire akamaro imyaka ibihumbi n’ibihumbi.

Pariki y’Igihugu yiyongereye ku rutonde rw’ibindi bice n’ahantu bisaga 1,170 biherereye mu bihugu 166 ku Isi, bibarizwa kuri urwo rutonde.

Iyo ntego igezweho nyuma y’ibiganiro byahuje abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda n’abahagarariye UNESCO byibanze ku kureba niba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yujuje ibisabwa kugira ngo yemezwe nk’Umurage w’Isi.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibarizwa ku buso bungana na Hegitari 101,900 ikaba ari ryo shyamba rya mbere rya cyimeza rigari mu Karere. Iyo Pariki igaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye, ahagaragara amoko arenga 10 y’ibisabantu, amoko 322 y’inyoni, amoko y’indabyo zirenga 200 ndetse n’ibinyugunyugu bisaga 300 harimo n’ibiboneka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe gusa.

Kuri ubu Pariki y’Igihugu ya Nyungwe icungwa n’Umuryango Utegamiye kur Leta African Parks Networks, wibanda ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyanrwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana, wahagarariye u Rwanda mu muhango wo kwinjiza Nyungwe mu murage w’Isi, yavuze ko icyo cyemezo cyakiriwe neza kuko gitanga amahirwe yagutse ku Gihugu.

Ati: “Kwinjiza iyi Pariki mu Murage w’Isi ntibigambiriye kubungabunga umurage karemano w’u Rwanda gusa ahubwo binafite ikindi gisobanuro cyihariye ku Banyarwanda babonye ahantu ha mbere hashyizwe ku rutonde mpuzamahanga.”

Iki gikorwa kije gikurikira icyo gushyira Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura mu byanya bikomye ku Isi cyabaye mu mwaka wa 2020, na yo yaje yiyongera kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yinjiyemo mu mwaka wa 1983.

Muri Mutarama 2019 u Rwanda rwari rwasabye ko n’inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw’Umurage w’isi.

Kwemeza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuri urwo rutonde, byitezweho kuba bizatuma irushaho kumenyekana no kubungabungwa kuko icumbikiye amoko y’inyoni n’inyamaswa zitaboneka ahandi aho ariho hose ku Isi.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE