Kuba mu Nzego zifata ibyemezo byazamuye abafite ubumuga mu Rwanda

Mu myaka yo hambere benshi mu bafite ubumuga mu Rwanda bahuraga n’ihohoterwa mu muryango nyarwanda batotezwa ndetse ugasanga bahezwa mu bikorwa bitandukanye, ibintu byabadindizaga mu iterambere, kuri ubu iyo uganiriye na bo bakubwira ko bamaze kugera ku iterambere kubera ko bahawe umwanya mu nzego zifata ibyemezo hashingiwe ku mategeko Leta y’u Rwanda yashyizeho.
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD) ivuga ko kuva kera abafite ubumuga bahezwaga ugasanga mu nzego zose nta hantu wabasanga bafite ijambo, ariko muri iki gihe Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho amategeko akumira kubaheza muri sosiyete nyarwanda ndetse no banahabwa umwanya n’ijambo mu nzego zifata ibyemezo nk’uko n’abandi bantu badafite ubumuga bigenda.
Mu myanya yahawe abantu bafite ubumuga mu Rwanda kandi bemererwa n’itegeko harimo kuba mu nzego zifata ibyemezo nko kuba muri Njyanama kuva ku Kagali kugera ku Karere, bafite umuntu ubahagarariye kandi mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda no mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Ndayisaba Emmanuel, avuga ko guhabwa umwanya kw’abantu bafite ubumuga byatumye batinyuka na bo bakora ibikorwa bibateza imbere.
Yagize ati: “Iyo abantu bahagarariwe mu Nama Njyanama kandi ni urwego rufite umumaro munini haba ku rwego rw’Akagari n’Akarere ni ikintu cyatumye abafite ubumuga bamenyekana kandi binjira mu iterambere”.
Yongeyeho ati: “Mbere ntiwavuga ko hari iterambere kuko abantu bafite ubumuga wasangaga bataragaragaraga haba mu miryango no mu nzego zitandukanye keretse wenda abanyamadini bamwe ni bo wabonaga babitaho, ariko nyuma y’aho Leta yashyizeho amategeko abarengera byatumye bashyirwa mu nzego zibateza imbere nko mu mashuri, mu buvuzi… ndetse ibi byatumye batera imbere mu buryo bugaragarira buri wese”.
Bamwe mu bafite ubumuga na bo barishimira ko bahawe ijambo mu nzego zifata ibyemezo bityo abazirimo bakabasha gukorera ubuvugizi bagenzi babo.
Bazimaziki Bienvenu ni umwe mu bafite ubumuga bw’akaguru, ubu ni umuganga ku Kigo Nderabuzima cyo kwa Nyiranuma mu Kagali ka Biryogo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, uyu kandi ni umwe mu bagize Njyanama y’Umurenge wa Gitega w’aka Karere ka Nyarugenge avuga ko kuba ari umwe mu bahuzabikorwa b’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gitega byamufashije gukorera ubuvugizi bagenzi be bafite ubumuga.
Ati: “Nk’ibijyanye no guhabwa insimburangingo umuntu uzikeneye mu buryo bwihutirwa, umwana akeneye kwiga, kugeza uyu munsi hari abafite ubumuga bahawe amacumbi, hari insimburangingo zatanzwe mu kwezi gushize, kubera ubuvugizi tubakorera.”
Bienvenu kandi agira inama bagenzi be bafite ubumuga kwitinyuka bagakora bakiteza imbere kubera ko Leta y’u Rwanda ibashyigikiye. Ati: “Turashoboye twe kumva nk’abafite ubumuga ko twahora dufashwa ahubwo natwe dufashwe kwifasha.”
Umusaza Mahano Alexis na we ufite ubumuga utuye muri uyu Murenge wa Gitega avuga ko kuba bafite ababahagarariye bibafasha cyane kugera ku iterambere bagatandukana n’ihezwa bakorerwaga mu myaka yo hambere.

Ati: “Ibikorwa birahari nko kutubumbira mu makoperative aciriritse kandi bakadukurikirana ni ibintu byiza kandi bitugeza ku iterambere nk’abantu bafite ubumuga”.
Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bushimangira ko kuba abafite ubumuga barahawe ijambo byagize umumaro.
Nsengimana Thierry Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Umurenge wa Gitega ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko nk’Umurenge ugiye guha ubufasha abafite ubumuga, bafatanya na Njyanama y’Umurenge by’umwihariko uyu mujyanama uhagarariye abafite ubumuga muri Njyanama, akanamenya neza ubufasha bagenzi be bakeneye kuko ari we uba ubazi neza ko batishoboye.
Imibare itangwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga igaragaza ko mu Rwanda hose habarurwa abantu bafite ubumuga bw’uburyo butandukanye hafi ibihumbi 400, utabariyemo abafite mu nsi y’imyaka itanu.
Bienvenu kandi agira inama bagenzi be bafite ubumuga kwitinyuka bagakora bakiteza imbere kubera ko Leta y’u Rwanda ibashyigikiye.
Ati: “Turashoboye twe kumva nk’abafite ubumuga ko twahora kwifasha ahubwo natwe dufashwe kwifasha.”
Si uyu gusa kuko n’umusaza Mahano Alexis na we ufite ubumuga utuye muri uyu Murenge wa Gitega avuga ko kuba bafite ababahagarariye bibafasha cyane kugera ku iterambere bagatandukana n’ihezwa bakorerwaga mu myaka yo hambere.
Ati: “Ibikorwa birahari nko kutubumbira mu makoperative aciriritse kandi bakadukurikirana n’ibintu byiza kandi bitugeza ku iterambere nk’abantu bafite ubumuga.”
Ubuyobozi mu Nzego z’ibanze na bwo bashimangira ko kuba abafite ubumuga barahawe ijambo mu nzego zifata ibyemezo bifasha mu kwita ku mibereho y’abafite ubumuga bafite amikoro make mu gihe bagiye gutanga inkunga.
Nsengimana Thierry Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’umurenge wa Gitega ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko nk’Umurenge ugiye guha ubufasha abafite ubumuga, bafatanya na Njyanama y’Umurenge by’umwihariko uyu mujyanama uhagarariye abafite ubumuga muri Njyanama, akanamenya neza ubufasha bagenzi be bakeneye kuko ari we uba ubazi neza ko batishoboye.
Imibare itangwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga igaragaza ko mu Rwanda hose habarurwa abantu bafite ubumuga bw’uburyo butandukanye hafi ibihumbi 400, utabariyemo abafite mu nsi y’imyaka itanu.
