Muhanga: Bahinze ibigori ntibyaheka, bakeka ko bahabwa imbuto itajyanye n’ubutaka

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Muhanga barataka ibihombo nyuma yo guhinga ibigori ntibiheke, byanaheka ugasanga bifite impeke z’intatane ku buryo usanga ikigori cyose gifite intete nk’icumi gusa.
Ni ibihombo bavuga ko biterwa n’uko bamaze imyaka itatu bahabwa imbuto bakeka ko yaba itajyanye n’ubutaka bwabo kuko ubusanzwe bazi neza ko ubutaka bwabo bubereye guhingwaho ibigori. Abo bahinzi bafite impungenge z’uko mu gihe batangiye kwitegura igihembwe cy’ihinga 2024 A basabwa kwita ku bihingwa cyane imbuto y’ibigori.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) cyemeza ko kigenzura ubuziranenge bw’imbuto zikabona gushyirwa ku isoko, na ho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kikabasaba guhinga bubahiriza amabwiriza ngo haboneke umusaruro.
Mu kiganiro bamwe mu bahinzi bagiranye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko hashize imyaka irenga itatu bahabwa imbuto bayihinga ikarumba ntibabashe kubona umusaruro bari biteze kubona bagakeka ko biterwa n’imiterere y’aho bahinga n’imbuto bahawe.
Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi borozi ba Ndiza (COIABNDI) Mwambari Anastase, avuga ko bamaze imyaka 5 bahabwa imbuto ariko uko bazihinze ugasanga nta musaruro ahubwo bagakorera mu gihombo kubera ko ibyo bashoye batabigaruza.
Yagize ati: “Nk’ubu tumaze imyaka hafi itanu duhabwa imbuto zitandukanye ariko iyo tuzihinze nta musaruro tubona ndetse bikadutera igihombo kuko ibyo dushora ntabwo tubigaruza kubera ko baduha imbuto zitajyanye n’ubutaka bwacu duhingamo bajye babanza gukora ubushakashatsi baturinde igihombo”.
Rukundo Theodomile usanzwe ukora ubuhinzi bw’ibigori mu Murenge wa Shyogwe, yemeje ko imbuto bahabwa zitajyanye n’igice bahingamo ndetse anemeza ko imbuto bari barahawe zijyane no mu misozi ya Ndiza bityo agasaba ko hajya habanza gukorwa ubushakashatsi hakamenyekana imbuto bakwiye guhinga.
Yagize Ati: “Nyine reba nawe kuba tudafite imisozi ukabona baguhaye imbuto y’ibigori itajyanye n’aho duhinga iwacu nta misozi tugira ugasanga baduhaye imbuto zihingwa mu misozi kandi bagombye kuduha imbuto ihingwa ahantu hatari ubutumburuke. Turibaza ko mbere yo kuduha imbuto byajya bibanza kurebwaho kuko abo tugurira hari igihe nabo baba batazi ahahingwa izi mbuto baduhaye”.

Rwagasore Medard, umuhinzi w’ibigori mu gishaka cya Makera muri Koperative ya IABM, avuga ko nubwo ari abatubuzi b’imbuto y’ibigori bigoye cyane iyo udakurikije amabwiriza wahawe ntabwo wabona umusaruro ushaka.
Yagize ati: “Njyewe nkorera ubuhinzi mu gishanga cya Makera gikoreramo Koperative ya IABM tukaba dutubura ntabwo rero wahinga baguha imbuto ngo bakubwire guhinga gusa, binasaba gukurikiza amabwiriza yo gukoresha amafumbire yaba mvaruganda n’ifumbire y’imborera uko bigomba kugira ngo uzabashe kubona umusarururo. Gusa imbuto itangwa igomba kuba ijyanye naho igiye guhingwa kugirango bigende neza kuko hari igihe umuntu yakwibeshya akaguha imbuto itajyanye naho kanndi utarigeze unayihahinga ngo umenye niba izahera”.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi n’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu kigo (RICA), Niragire Ildephonse avuga ko iki kigo ari cyo cyemeza ubuziranenge bw’imbuto zikabona gushyirwa ku isoko.
Yagize ati: “Ucuruza imbuto akwiye kubwira umuguzi w’imbuto aho yagenewe kuko usanga hari imbuto yagenewe guhingwa mu gice runaka nko mu misozi miremire cyangwa mu bibaya. Ikindi imbuto zose zigomba kwitabwaho kandi mu gihe umuhinzi yahinze agakurikiza amabwiriza ahabwa n’abashinzwe ubuhinzi ndetse agakoresha neza amafumbire yaba imborera cyangwa ifumbire mvaruganda”.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imbuto n’ifumbire muri RAB, Daniel Rwebigo avuga ko ubusanzwe imbuto ihabwa abahinzi ikwiye kuba ihwanye n’ubutaka bagiye kuyihingamo, kandi buri gihembwe cy’ihinga nibura bakora imirimashuri ibihumbi 20 ariko bagarukira ku Kagali bakaba bateganya kumanuka bakagera ku Mudugudu tukareba imiterere yihariye y’ahantu n’imbuto zahahingwa.
Ati: “Abahinzi bagomba kumenya ko bagomba gutera ibigori bakurikije ibigenderwaho byose kuko iyo uteye ibigori bikabura Phosphore ndetse na Azote byakabaye bituma bikura neza bikabasha gukurura izuba. Iyo bitakozwe neza abahinzi bagenda batungurwa bityo rero iyo batabashije gukurikiza amabwiriza ntabwo babona umusaruro bakeneye kuko iyo bidakozwe bituma dushinja imbuto yanze kwera kandi byarakomotse ku kuba utarabashije gukora neza ibyo usabwa no gukoresha neza ifumbire bafite yaba imborera ndetse n’imvaruganda”.
Yakomeje asobanura ko mu bihe bitandukanye abahinzi bakunze kuvuga ko ubuhinzi bakora hari igihe bubahombera ari nayo mpamvu hajemo gahunda yo gushyira mu bwishingizi ibihingwa, ariko abahinzi bagakomeza kugaragaza ko bahura n’ikibazo cy’igihombo gikabije buri mwaka.
Abazi iby’izi mbuto bavugaa ko izihingwa mu misozi miremire ari izo mu bwoko bwa RHM 1601 na RHM 1520 naho izihingwa mu bice byo hasi ahazwi nko mu misozi migufi ni izo mu bwoko bwa RHM1407 na RHM1409.
AKIMANA JEAN DE DIEU