Rusizi: Abakoresha RAMA ntibahabwa serivisi ku mavuriro y’ingoboka

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abakoresha ubwishingizi bwa RAMA bo mu Tugari twa Rasano na Murwa mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi barifuza ko Leta yabafasha bakajya bahabwa serivisi z’ubuvuzi ku ivuriro ry’ibanze rya Rasano kuko batabasha kubona ubuvuzi hafi bitewe n’uko ivuriro ry’ingoboka (Poste de sante) ryaho ritabakira kuko ridakorana na RAMA.

Abahatuye barabiterwa nuko aho bakwivuriza kuri ubwo bwishingizi mu kwivuza, RAMA bisaba kujya ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye hakaba ari kure, bibasaba kugenda ibilometero birenga 25 nta n’ahandi hafi bafite ho kwivuriza.

Ni ikibazo bavuga ko gikomeye cyane, n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gihundwe bwemeza ko kitoroshye, kuko abatuye muri utwo Tugari kugira ngo bagere ku Nigo Nderabuzima cyabo cya Bweyeye bibasaba urugendo rw’ibilometero birenga 25, mu misozi ihanamye cyane n’imihanda mibi, aho moto kugenda no kugaruka ari amafaranga y’u Rwanda 16.000, amaguru bigafata amasaha atari munsi y’arindwi kugenda no kugaruka, kandi nta modoka zihaba.

Umuntu aturutse ku Rasaniro ajya i Bugarama aho ashobora kubona Farumasi hari kilometero 60, naho aturutse i Rasaniro yerekeza ku Bitaro bya Gihundwe hari kilometero 110, mu gihe yabanje guca ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye harimo kilometero 125.

Ibi byose ni ko bisaba no kuba umuntu yishoboye kuko kugera i Gihundwe umuntu yishyura amafaranga 25 000 kuri moto, bakaba batanagira Farumasi hafi, ugize ikibazo cy’uburwayi butunguranye adafite ayo yitangira 100% akaba yanahagwa, cyangwa umugore ufashwe n’inda yamuhitana kandi yegereye ivuriro.

Karamage Emmanuel wigisha muri GS Nyabigoma mu Kagari ka Murwa, avuga ko bakeneye gutabarwa byihuse kuko iki kibazo kimaze igihe kirekire kizwi ariko kitigeze kigira icyo gikorwaho, aho yemeza ko n’iyo misozi bacurika bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye hari igihe bahahurira n’abambuzi babambura amatelefoni kuko baba bazi ko uwo bambura atagira umutabara kuko nta bantu benshi baba bahanyura.

Ati: “Twari twagize amahirwe ku bw’ubuvugizi mwagiye mudukorera, Leta yemera ko kuri iri vuriro ry’ingoboka ababyeyi bajya bahabyarira, kuko kugira ngo umugore azabyarire i Bweyeye byasabaga kujya kwaramayo amezi 2 ategereje kubyara, banga ko inda yazamufata agapfira mu rugo, dore ko n’imbangukiragutabara itageraga hano, hakaba ababyeyi babyariraga mu mayira babahetse mu ngobyi, abandi bagahitanwa n’inda kubera kubura ubutabazi bwihuse.”

Ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye, aho bamwe bagera bibagoye

Yongeyeho ati: “Ariko abafite RAMA iyo serivisi ntishoboka. Baracyajya kumara amezi 2 mu Bweyeye bategereje kubyara. Ushobora kugira ikibazo cy’umutwe, ibicurane, malariya, ibikomere, imvune cyangwa ikindi kibazo kijyanye n’ubuzima cyagombaga gukemurirwa ku ivuriro ry’ibanze, bikagusaba gutanga amafaranga atari munsi ya 25.000 ngo ugere ku buvuzi, wanatakaje umunsi wose utakoze, wari kwivuza ukanajya ku kazi, kakahazaharira”.

Avuga ko hari ababibona batyo bagatanga na Mituweli banakurwaho n’imisanzu ya RAMA, bakibaza icyo batangira uwo musanzu niba badashobora kwivuza barwaye cyangwa ngo bahabwe indi serivisi yo kwa muganga bakeneye kandi ivuriro ry’ingoboka ribari hafi, bagasaba gukemurirwa icyo kibazo bavuga ko kibabangamiye cyane.

We na bagenzi be basangiye ikibazo, bavuga ko igishoboka ari uko Leta yabyinjiramo hakabaho irengayobora, nk’uko hari serivisi zahazanywe zitahabaga mbere nk’iyo kubyaza ababyeyi, Leta yabona ko hari benshi basiga ubuzima muri uko kubura ubuvuzi hafi bakazihazana, hanashyirwaho uburyo bwo gukorana na RAMA kandi iki kibazo bakibajije kenshi.

Bavuga ko mbere iryo vuriro ry’ingoboka rigifitwe na Leta bavurwaga, ariko aho riherewe rwiyemezamirimo avuga ko nta masezerano afitanye na RAMA, bigatuma nk’abarimu, abakozi b’Utugari, n’abandi bakenera izo serivisi bakomeza kuhazaharira.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gihundwe Dr Mukayiranga Edith, avuga ko iki kibazo bakizi, cyumvikana kinakomeye, ariko ko ari ikibazo cy’Igihugu cyose kuko ubundi bitaremerwa ko ivuriro ry’ingoboka rikorana na RAMA. Kuba Ikigo Nderabuzima kibari kure cyane, hakaba hakenewe ubuvugizi bwihariye muri Minisiteri y’Ubuzima ngo babashe gutabarwa.

Ati: “Ni ikibazo gihangayikishije cyane ahubwo. Ndahazi ni kure cyane, no kugera ku kigo nderabuzima cyabo ni kure, kandi gukurwaho imisanzu ya buri kwezi ukongera gutangira umuryango Mituweli ngo ubashe kwivuza ni ugutanga amafaranga kenshi tutirengagije n’ibibazo by’ubukungu biriho”.

Yunzemo ati: “Nta masezerano aba hagati y’ivuriro ry’ingoboka na RAMA kugeza ubu. Mu by’ukuri turakora ubuvugizi bwose bushoboka, aho tubasha kugera hose, ngo na bo bitabweho, babe bakoresha RAMA ku ivuriro ry’ingoboka kuko amenshi yahawe abikorera, hakaba hakiri izo nzitizi, kandi  mu Bweyeye ni kure cyane”.

Habarugira Wenceslas ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Rusizi avuga ko ikibazo bakizi cyanavuzwe igihe kirekire, kinaremereye cyane kuko mu by’ukuri badafite aho bivuriza, akavuga ko, nk’uko byakoreshejwe ku bafite ubwishingizi bwa MMI bigakunda kuko n’ababukoresha bari bafite icyo kibazo, bagiye kugeza icyo kibazo muri RSSB hagashakwa uburyo bwihariye bwakoreshwa bakavurwa.

Ati: “RSSB ibyemeye bashobora kuvurwa fagitire zishyuza zikajya zica ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye kuko ari yo ikorana na RAMA, ari na zo nzira zakoreshejwe ku bakoresha ubwishingizi bw’ubuzima bwa Gisirikare (MMI).

Ikindi ni uko RSSB yaha rwiyemezamirimo uyikoreramo uruhushya rwihariye rwo gukorana na RAMA, kuko hari n’andi mavuriro y’ibanze adakoresha RAMA bayegereye bafite ibibazo nk’ibyo byo kwivuza, n’ibyo bibazo byose bitarebwaho kuko hari ababirenganiramo koko kandi amafaranga yo kwivuza bayakurwaho ariko ntibabone izo serivisi”.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE