KCB yongereye abakozi 1,013 nyuma yo kugura imigabane ya BPR

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Muri Kamena 2021 ni bwo Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) yatangaje ko yamaze kwegukana bidasubirwaho imigabane 62,06%, Ikigo cy’Ishoramari cya Atlas Mara Limited cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR).

Icyo gihe ni na bwo byatangajwe ko izo banki zombi zigiye guhuzwa zikabyara ‘BPR Bank’. Ari na yo yatumye hinjizwa abakozi bashya 1,013 batumye umubare w’abakozi b’icyo kigo ugera ku 8,538 mu mpera z’umwaka ushize bavuye ku 7,525 bakoreraga KCB Group mu mashami yayo yose mu Karere.

Kugeza ubu iki kigo ni cyo cya mbere mu bigo by’ubucuruzi byo muri Kenya ugendeye ku mubare w’bakozi nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Business Daily.  

Bivuga ko ubwiyongere bw’ikiguzi kigenda ku bakozi bwageze kuri 21% agera kuri miliyari 24.7 z’amashilingi ya Kenya (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 220) avuye kuri miliyari 20.4 z’amashilingi (agera kuri milyari 182 Frw ) bikaba biri mu byatumye ibyo banki isabwa kwishyura buri kwezi byiyongera muri rusange.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa KCB Group riragira riti: “Ikiguzi rusange cyiyongereyeho 11.9% kigera kuri miliyari 47.8 z’amashilingi ya Kenya (miliyari 426.3 z’amafaranga y’u Rwanda) kivuye kuri miliyari 42.8 z’amashilingi (asaga miliyari 381.7 Frw) kubera izamuka ryagaragaye mu gutegura abakozi, kwihuza na BPR, no guhangana n’ihindagurika ry’ubukungu mu Kigo.”

Abakozi ba KCB bariyongereye ndetse n’ibyo isabwa kwishyura buri kwezi biriyongera

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko izamuka ry’ibyo KCB Group isabwa kwishyura ryahoshejwe n’ubwiyongere bw’inyungu yabonetse mu mwaka ushize yageze kuri miliyari 34 z’amashilingi. Ikigereranyo cy’amafaranga yakoreshejwe aturutse mu nyungu cyariyongereye kiva kuri 44% kigera kuri 45% guhera mu 2020.

KCB yaguze imigabane ya BPR nk’imwe mu ngamba zo kwagura amarembo ku bakiliya benshi. Iyo migabane ingana na 62.06 yari isanzwe ifitwe n’Ikigo Atlas Mara gifite icyicaro gikuru i London iyo banki y’Abanyakenya ikaba yaratanze miliyoni 35.85 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari zisaga 36.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi banki irateganya kuzegukana BPR burundu kugira ngo ibashe kugera byuzuye ku bakiliya b’iyi banki ifite amateka akomeye mu Rwanda. Mu mwaka ushize BPR yungutse amafaranga y’u Rwanda 4.2 ataravamo umusoro, akaba ari mu yagize uruhare mu nyungu zinjijwe na KCB.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba amashami ya KCB Rwanda azahuzwa n’aya BPR kugira ngo abakiliya b’izo banki zomb bajye babasha kuyakoresha yose aho baba bari hose ari na ko babona inyungu z’ikoranabuhanga rigezweho risanzwe rifitwe na KCB ikomeje kwaguka ku muvuduko udasanzwe mu bihugu byo mu Karere.

Kuri ubu iyi banki irateganya kwinjira no ku isoko rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kureka kurambagiza banki yo muri Tanzania yitwa “BancABC Tanzania” na yo ifitwe na Atlas Mara. Gahunda yo kuyigura yajemo ingorane nyinshi bituma ihagarikwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE