Itorero ADEPR ryashimye Guverinoma y’u Rwanda yubatse BK Arena
.jpeg)
Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwashimiye Guverinoma y’u Rwanda yubatse ibikorwa remezo birimo BK Arena. Ni nyuma y’aho Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi ADEPR Nyarugenge mu Rurembo rwa Kigali, ikoreye igitaramo muri BK Arena.
Ni igitaramo cyahuje abasaga 10,000 cyabereye muri BK Arena ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, kikanitabirwa n’ubuyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR. Bivugwa ko icyo giterane cyitabiriwe na benshi bitewe n’uko kwinjira byari ubuntu hakiyongeraho ko umuhanzi Israel Mbonyi yifatanije na Shalom Choir.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igitaramo Pasiteri Ndayizeye Isaïe, Umushumba Mukuru wa ADEPR, yashimiye Guverinoma yashyizeho ibikorwa remezo nka BK Arena n’abitabiriye icyo giterane bose.
Yavuze ko ari ubwa mbere abanyetorero bakoreye umurimo w’Imana muri BK Arena kandi bakayuzura bamwe bagasubira mu rugo.
Yakomeje avuga ati: “Biranejeje kugira igihugu gishyize imbere imiyoborere myiza ariko kikanubaka ibikorwa remezo nk’ibingibi. Abaje gushyigikira Shalom Choir Imana ibishimire n’abatashoboye kwinjira twizere ko babikurikiye ku ikoranabuhanga”.
Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko abasaga 1000 basubiyeyo kubera ko BK Arena yari yakubise yuzuye.
Muri iki gitaramo abagera ku 100 bakiriye Kirisitu nk’Umwami n’umukiza, barambikwaho ibiganza.
Israel Mbonyi umuhanzi rukumbi waririmbye muri iki gitaramo akaba ari na we wa mbere waririmbye muri ADEPR, yafashije amagana y’abitabiriye igitaramo kuramya no guhimbaza Imana.
Akigera ku ruririmbiro (Stage) yakirijwe amajwi y’urwunge ari ko benshi bamuhamagara mu izina. Bacanye telefoni batangira guhimbaza Imana.
Nta byinshi yatangaje ahubwo yararitse abakunzi be ko afite igitaramo kuri Noheli muri BK Arena.

Ibyuma ndangururamajwi, amatara, n’aho abaririmbyi baserukiye byari ku rwego rwo hejuru kuko n’amajwi yari ayunguruye.
Korali Shalom yaririmbye karahava ari na ko yasimburanyaga impuzangano yabaga yambaye. Abagabo bari mu mwuka, baryamye hasi abandi bataramira Imana.
.jpeg)
Ubuyobozi bwa Shalom bwatangije igikorwa cy’umurimo w’Imana ‘Shalom Charty’ kizajya gikorwa buri gihembwe.
Abaterankunga ba Shalom n’abandi biyemeje gushyigikira uyu murimo kugira ngo bage bafasha abakeneye gufashwa, bashyiriweho uburyo banyuzamo inkunga yabo.
Ndahimana Gaspard, Perezida wa Shalom Choir yafashe umwanya wo gushimira Itorero ADEPR. Ashimira imirimo yose yakozwe; irimo gusengerwa kugira ngo bagere kuri iki gitaramo cyanejeje abantu b’Imana.
Pasiteri Binyonyo Jérémie ni we wigishije ijambo ry’Imana abitabiriye Shalom Gospel Festival abashishikariza kudahagarika imitima yabo ahubwo bagashakira amahoro muri Kristo.
Ni mu gihe kandi Twahirwa Lemo wavuye mu Rurembo rwa Huye yatanze ubuhamya asoma Ijambo ry’Imana muri Yesaya 61: 1-3.
Avuga ko yabaye umwana wo ku muhanda ahitwa i Gikondo SEGEM. Yagize ati: “Naryaga imigati y’abacuruzi yaboze, nanywaga urumogi ku buryo nabaga mu muryango w’aba Rasta witwa ”Abasaje”. Ikintu cyose twavugaga twongeragaho saje (Sage).
Twari abapfu kuko twiyahuzaga ibiyobyabwenge kugira ngo turebe ko bwacya. Yesu wanesheje ari hano kugira ngo akugirire neza […]”.
Abitabiriye igitaramo Shalom Gospel Festival baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Hari abavuye kandi mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburasirazuba na bo bitabiriye iki gitaramo.





KAYITARE JEAN PAUL