Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni we uzaba ari Umushyitsi Mukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu Bukungu mu Rwanda (C4IR Rwanda) witezwe kuba ku ya 31 Werurwe 2022.
Ubuyobozi bw’iki kigo cyatangiye kugira uruhare mu guhindura ahazaza h’ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Rwanda no muri Afurika, buvuga ko iki kigo ari igisubizo cy’ubufatanye burangwa hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (WEF).
C4IR ni ikigo gisanzwe gikorera mu bihugu bitandukanye, kikaba kigira uruhare rukomeye cyane mu kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho nk’irikoresha ubwenge muntu butari karemano (artificial intelligence), ubumenyi bwa mudasobwa mu guteganya ibizaba, gukoresha no guhererekanya ifaranga ry’ikoranabuhanga (blockchain) ndetse no gusakaza ibikoresho by’ikoranabuhanga bikenera internet (IoT).
C4IR Rwanda yatangiye ibikorwa byayo guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, yaje yiyunga ku yandi mashami abarirwa muri 13 ku Isi yose, agamije kwimakaza iterambere ry’ikorabuhanga mu buzima bwa buri munsi bwa muntu.
Impinduramatwara ya kane mu by’ubukungu isobanura by’umwikariko uburyo ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo Isi ikoramo mu bijyanye na Politiki, ubucuruzi n’imibereho y’abaturage, ari na byo bishyira igitutu ku banyepolitiki bagomba kuryifashisha mu guha umurongo icyerekezo gishya cy’iterambere rirambye.
Ubuyobozi C4IR Rwanda buvuga ko intego yacyo ari iyo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imiyoborere na politiki byihutisha inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ririmo n’iry’ubwenge bwa muntu butari karemano (AI).

Icyo kigo gihuriza hamwe inzego za Leta, inganda, sosiyete sivile, imiryango n’abashakashatsi bagamije mu gutegura no kugerageza politiki n’amategeko binyuranye, byose bigamije kubyaza umusaruro iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho mu nyungu za rubanda.
By’umwihariko mu Rwanda, cyibanda ku kwimakaza ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bwa mudasobwa, no guteza imbere politiki yo kubika amakuru ku ikoranabuhanga mu buryo bwizewe, ari na ko hashakwa ubufatanye bunyuranye bugamije guteza imbere guhanga ugushya.
U Rwanda rubona ikoranabuhanga nk’umuyoboro ukomeye wo kugeza Igihugu ku ntego z’Iterambere Rirambye, by’umwihariko iyo kurandura inzara no kugera ku mutekano usesuye w’ibiribwa.
Ni muri urwo rwego hakomeje gushyirwa imbaraga zihariye mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi kuko rifite ubushobozi buhambaye bwo kubyaza ubuso buto umusaruro uhagije ku Banyarwanda bagasagurira n’amasoko yo hanze.
Iryo koranabuhanga kandi rikomeje kwimakazwa mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi, iz’ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, isakazamakuru, mu mutekano, iz’ubuyobozi, uburezi n’izindi zinyuranye.
Iki kigo kandi ni cyo gifite inshingano yo kwimakaza politiki yo kurinda amakuru bwite y’umuntu ukoresha ikoranabuhanga, ari na yo mpamvu Itegeko N° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 15 Ukwakira 2021.
Umuyobozi Mukuru cyacyo Crystal Rugege, yagize ati: “Iri tegeko ni intambwe ikomeye u Rwanda rwateye kuko ruzashobora guhangana mu bikorwa by’ubukungu bihuza Isi. Kugira uburyo bunoze bw’imicungire y’amakuru bufasha guteza imbere guhanga ibishya n’ihanahanamakuru ku buryo ndengamipaka ni ikintu cy’ingenzi gifasha kugera ku byiza byose byo mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu dukesha ikoranabuhanga rigezweho.”
Abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, bemeza ko iki kigo gishimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu