RDC: Inkambi ituwe n’imiryango 500 yahiye irakongoka

RDC: Inkambi ituwe n’imiryango 500 yahiye irakongoka

Inkambi ya Mushonezo y’abavanywe mu byabo n’imyuzure bari i Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Amakuru avuga ko umuriro watwitse inzu zisaga 400, abantu 8 bapfuye mu gihe abandi 4 bakomeretse.

Bamwe mu baturage bavuga ko uwo muriro watewe n’abana bari batetse.

Inkambi ya Mushonezo yari icumbitsemo imiryango 500 iri muri metero 50 uvuye ku biro bya Teritware ya Kalehe.

Inzu zisaga 400 zari ziyigize, zari zubakishije ibyatsi, izindi nke zubakishije shitingi, zose zahiye zirakongoka.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14