REB: Imwe mu myitwarire ikwiye kuranga abayobozi b’ibigo

Buri gihugu kigira umuco ukubiyemo imyitwarire n’imigenzereze ukagira uruhare rwo kumugaragaza nk’umwenegihugu, ndetse na buri rwego rw’imirimo rukagira umwihariko bitewe n’imiterere yihariye y’umwuga. Muri iyi nkuru hagiye kugarukwa ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Mbarushimana Nelson yibukije Abayobozi b’ibigo by’amashuri zimwe mu nshingano n’imyitwarire bikwiye kubaranga.
Uyu muyobozi yabigarutseho mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo ubwo biteguraga gutangira guhabwa ubumenyi ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu myigire n’imyigishirize, aho amasomo atangwa aba ateguye, umurezi akaba yifashisha ‘tablet’.
Umuyobozi wa REB yagize ati: “Umuyobozi w’ikigo agomba kuba intangarugero mu myitwarire ye, mu migirire ye, akagaragara neza, ni umuntu ufite agaciro cyane”.
Yakomeje asobanura ko baba bagomba kugira intego zigamije kubafasha kugera ku cyerekezo igihugu cyihaye, hagamijwe kubakira ku bumenyi buganisha ku Iterambere rirambye.
Ati: “Iyo ufite intego nziza unateza imbere ikigo. Umuyobozi w’ikigo agomba gukurikirana ko abana biga, agakurikirana mu mashuri uko abarimu bigisha kandi agatega abanyeshuri amatwi”.
Icya gatatu Umuyobozi mwiza agomba kuyobora imyigishirize, ajya mu ishuri akareba uko umwarimu yigisha, byaba ngombwa akaba yamugira inama zigamije kurushaho kunoza imyigishirize.

Mbarushimana yanagarutse ku kuba abarezi ari bo soko y’ubumenyi, yibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri ko baba bagomba kubatega amatwi.
Yagize ati: “Abarimu ni bo soko y’ubumeyi, abayobozi bagomba kumva neza abarimu bayobora [•••••] kumenya kureba umusaruro bakareba uko bihagaze, kuganira ku mitsindire y’abanyeshuri uko imeze”.
Icya kane ni imicungire y’umutungo n’abakozi b’ikigo. Umuyobozi w’ikigo aba agomba gucunga neza umutungo w’ikigo kandi ntahutaze abakozi kuko ari byo bitanga umusaruro.
Kubana neza nabo mu gace ishuri riherereyemo, bivuze ko hagomba kubaho imikoranire n’abarituriye, bakabona ko hari akamaro ribafitiye cyane ko bigira uruhare mu mikorere myiza no mu mitsindire myiza y’ikigo.
Ku bijyanye no kurushaho kunoza uburezi, hazamurwa imitsindire, Leta ikomeza gukemura ibibazo bikigaragaramo nko kubaka ibyumba by’amashuri hirindwa ubucucike, kongera ibitabo ku bigo by’amashuri, guha ibigo za mudasobwa n’ibindi.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH