TI Rwanda: Ibyahinduka mu ivugurura ry’Itegeko ryo gutanga amakuru

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency  International Rwanda’ mu nama nyunguranabitekerezo n’itangazamakuru hagarutswe ku  kunoza ibijyanye n’itegeko ryo gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, bigaragara ko hari ingingo  yateganyaga ibihano ku watanze amakuru bikaba byamuviramo gufungwa hanzuwe ko ryakurwamo, kugira ngo abantu bisanzure mu gutanga amakuru.

Ni mu nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023, ahagarahajwe ko ubusanzwe mu ngingo ya 15 itegeko ryateganyaga igihano cyo gufungwa umwaka kugeza kuri 3  n’ihazabu  ihera ku 500 000.

Mu kuvugurura iyo ngingo hifujwe ko ibyo bihano byakurwaho ku watanze amakuru kuko byatuma abantu bifata ntibatange amakuru.

Byaganiriweho maze mu kungurana ibitekerezo, hanzuwe ko ahubwo harebwa ko abatanga amakuru bateganyirizwa abababuranira igihe barezwe n’uwo bari batanzeho amakuru.

Umukozi wa TI, Mukarukundo Odette yagaragaje ingingo enye  zagarutsweho, zikorwaho ubushakashatsi ari zo ingingo ya 4, 6, 9 n’iya 10.

Yakomeje asobanura impamvu zo kivugurura iryo tegeko.

Ati: “Itegeko ryagiyeho kubera abaturage batangaza amakuru byagera nyuma bikabagiraho ingaruka.

Ibigo bihabwa amakuru twaje gusanga batarizi, kandi Ibigo bigomba gushyiraho uwakira amakuru”.

Ingingo ya 4 irebana n’uko amakuru atangwa ryategekaga uyatanze gutanga umwirondoro we, hakaba abangaga kuko bakekaga ko bazagira ingorane. 

Kuri iyi ngingo hunguranyweho ibitekerezo ko noneho ashobora gutanga umwirondoro we abyiyemereye.

Ingingo ya 6 ijyanye n’Inzego zihabwa amakuru, hasobanuwe ko

Aba ni bamwe mu bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ivugururwa ry’itegeko ryo gutanga amakuru

Urwego ruhabwa amakuru ari mu nshingano zarwo, aho kuba urwego rwa Leta byabaye Urwego rubifitiye ububasha, no kwihutira kugira icyo ruyakoraho ataratakaza agaciro. Ikindi hakaba hateganywa ibihano ku wayahawe ntagire icyo ayakoraho bikaba byateza ibibazo byari bube byirinzwe.

Nyuma yo gushyikira amakuru rugomba kumenyesha umwanzuro uwayatanze aho kuba rushobora kuyamumenyesha,  icyo bayakozeho kikamenyeshwa uwayatanze.

Ikindi ni uko atari ngombwa koherezamo umwirondoro w’uwatanze amakuru.

Ingingo 9 yo igaruka ku kurengera no gushimira utanga amakuru, ibitekerezo byabaye ko Umuntu wese utanga amakuru hakagaruzwa umutungo, arengerwa by’umwihariko.

Ingingo 10 ivuga ko amakuru yose yakirwa mu ibanga kandi agashyirwa mu nyandiko hakoreshejwe nomero y’ibanga (code).

Umuyobozi Wungirije wa TI, Mupiganyi Appolinnaire yashimiye abanyamakuru ku ruhare rw’ibitekerezo byatanzwe mu kurushaho kunoza itegeko rijyanye no gutanga amakuru kuri ruswa.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE