U Rwanda na Ghana byiyemeje ubufatanye mu kwimakaza ubutabera

Leta y’u Rwanda n’iya Ghana byiyemeje gushimangira ubufatanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubutabera bashingiye ku mubano umaze kuba ubukombe hagati y’ibihugu byombi.
Ibyo byagarutsweho mu biganiro byifashishije ikoranabuhanga byahuje Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Dr. Ugirashebuja Emmanuel n’Intumwa Nkuru ya Leta ya Ghana Godfred Yeboah Dame.
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubufatanye na Ghana mu rwego rw’ubutabera kuko urwo rwego ruri mu zifite uruhare rukomeye mu kwihutisha umusaruro ufatika mu butwererane.
Yagize ati: “U Rwanda na Ghana byashyizeho amategeko ndetse bivugurura n’ayandi mu nzego zitandukanye. Ubutabera nk’urwego rutuma inzego nyinshi zikora mu mutuzo mu guharanira intsinzi ikomeye. Twiyemeje gufatanya gutanga ibisubizo bifatika kandi ku gihe muri ubu bubutwererane.”
Iyo nama yari yanitabiriwe n’Intumwa Nkuru yungirije akaba na Minisitiri w’Ubutabera Alfred Tuah-Yeboah, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Aisa Kirabo Kacyira n’abandi bafatanyabikorwa bahagarariye ibigo bitandukanye.
U Rwanda na Ghana bisanganye umubano ushikamye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu bukungu n’ishoramari.
U Rwanda rwashinze Ambasade yarwo muri Ghana guhera mu mwaka wa 2019, umwaka wabanjirije isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bwikorezi bwo mu kirere hagamijwe gushyigikira no kwihutisha guhuza inzira zoroshya ubuhahirane.
Guhera icyo gihe indege z’isosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru zerekeza i Accra mu Murwa Mukuru wa Ghana.
Amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi na yo yasinywe mu mpera za Mutarama 2022 mu nama y’Abaminisitiri bigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana U Beata na mugenzi we wa Ghana Alan Kwadwo Kyerematen.
Impande zombi zatangaje ko ziteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano agamije kubyaza umusaruro amahirwe akomeye cyane umugabane w’Afurika witezeho byinshi mu rugendo rwo kuzahura ubukungu no kubaka amateka mashya y’ubukungu mu ruhando mpuzamahaga.
Byitezwe ko ayo masezerano azafasha abaturage b’ibihugu byombi kubona inyungu z’Isoko Rusange ry’Afurika, bityo akaba yarasinywe mu gihe gikwiye cyo kwihutisha ubuhahirane.
Ibihugu byombi byatangiye no kugenzura amahirwe ajyanye no kongera ubutwererabe mu nzego zirimo ubukerarugendo, uburezi n’izindi.