Lituanie: Haribazwa ikiva mu nama ya OTAN ku bibazo bya Ukraine

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023 mu Murwa Mukuru wa Lituanie, Vilnius hateganijwe inama y’iminsi ibiri ihuza Abakuru b’ibihugu 31 bagize umuryango wa OTAN n’abafatanyabikorwa babo.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa mu ishami ryayo ry’Igifaransa (RFI), yatangaje ko muri iyi nama ingingo nyamukuru iribugarukweho ari ukurebera hamwe uko hashyirwa imbaraga mu bufatanye bwa Gisirikare.
Haragarukwa kandi ku ntambara ya Ukraine ihanganyemo n’Igihugu cy’u Burusiya. Ku rundi ruhande, Kiev ikomeje gusaba ubufasha bwihuse kandi bufatika.
Yanditswe na KAYITARE Jean Paul