Perezida Kagame yanenze abadindiza AfCFTA ngo bararinda ubusugire

Uretse kuba Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ari ryo soko rinini ku Isi aho rihuriramo abasaga miliyari 1.3, ni n’umushinga w’ibanze w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu cyerekezo 2063.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko kugira ngo uwo mushinga ushoboke kandi utange umusaruro ufatika bizashingira ku bushake bwa Politiki butari ubw’Igihugu kimwe, ahubwo hakenewe ubw’ibihugu byose byo ku Mugabane w’Afurika.
Mu kiganiro aheruka kugirana na RBA, Perezida Kagame yakomoje ku bayobozi b’ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika bakirimo kudindiza umuvuduko w’iterambere ry’iri soko ryitezweho guhindura ahazaza h’Afurika binyuze mu bushobozi bw’Abanyafurika boroherejwe guhahirana no kugenderana.
Yatangiye agaragaza uburyo aho bigeze intambwe imaze guterwa ishimishije kuko imibare y’abamaze gusinya ku masezerano ashyiraho iryo soko ndetse n’abayemeje. Ibihugu bimaze gusinya kuri ayo masezerano birarenga 50 mu gihe 47 ari byo byamaze kuyemeza burundu.
Yavuze ko iyo ntambwe ari nziza ariko ngo bikomera iyo bigeze mu ntambwe za nyuma zo kugira ngo AfCFTA ikore kuri buri wese.
Ati: “Haracyarimo ibibazo bimeze nk’umurage, aho abantu bahera mu bintu bibwira ko ari ingirakamaro kuri bo, rimwe na rimwe ugasanga bafite ibisobanuro bipfuye ku cyo ibi byose bisobanuye. Hari abavuga bati iki mwigikoraho gifite aho gihurira n’ubusugire bwacu, ariko amaherezo nutagikora ubusugire bwawe buzaguma ku izina gusa. Ubusugire bukwiye kuba burimo guha abaturage ubwisanzure bwo gukorera mu gihugu cyabo no gukorana hagati y’ibindi bihugu.”
Perezida Kagame akomeza ashimangira uburyo hari abayobozi baba bafite ibisobanuro bivangavanze ku byo bakwiye kuba bakora, bigatuma bahusha intego nyamukuru yo gukora ibikwiye gukorwa kugira ngo iryo soko ritangire gutanga umusaruro uhagije ku baturage b’Afurika.
Yakomeje agira ati: “Ubushake bwa Politiki buzahora ari ingenzi iteka, kubera ko ni bwo buzoroshya ubwisanzure mu kugera ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu cyane ko uzasanga abantu batoroherwa no kwambuka imipaka haba mu bihugu baturanye cyangwa ibiri kure y’imipaka yabo, mu gihe budahari.”
Yatanze ingero z’ibintu bikumira abantu kuba basoroma amatunda y’isoko rusange birimo Visa zisabwa n’ibihugu bitandukanye, ibibazo byinshi bizamurwa n’uburyo bupfuye bwo guhatana bamwe banga kwakira ibicuruzwa biturutse mu bihugu by’abaturanyi, kugenda biguru ntege mu guhuza serivisi z’ikoranabuhanga ry’ibihugu byose n’ibindi.
Haza kandi imbogamizi z’imiyoborere mibi yimakaza ruswa mu bihugu bimwe na bimwe, ingendo zo mu Kirere zihuza ibihugu bimwe na bimwe, imisoro n’amahoro bihanitse kuri za gasutamo zimwe na zimwe, umutekano muke wabaye akarande mu bice bimwe na bimwe by’Afurika usanga binakungahaye ku mutungo kamere n’ibindi.
Umukuru w’Igihugu ashimangira ko AfCFTA ari umutungo ukomeye Afurika ifite kuko Abanyafurika bashoboye gucuruza hagati yabo bagashora imari aho bifuza muri buri gihugu cyo ku mugabane, iterambere ryarushaho kwihuta ndetse n’ubunararibonye bugahererekanywa mu buryo bwihuse.
“[…] Kugira ngo ibyo bishoboke kandi byihute, bisaba abayobozi bacu ku mugabane kuba bafite ubwo bushake bwa Politiki, bakareba igikwiye n’uburyo cyihutirwa bakemera ko ibintu bimwe na bimwe biba mu mikorere ya buri gihugu bishyira inkomyi ku byo turimo kugerageza kugeraho.”
Yakomoje kandi no ku buryo iyo usubije amaso inyuma usanga Umugabane w’Afurika ufite imitungo kamere yifuzwa n’Isi yose ariko indi migabane iyikenera ikaba yarayisize inshuro zirenga 10 ugereranyije n’igihe imigabane yose yari ku rugero rumwe.
Taliki ya 1 Mutarama 2021 ni bwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange ry’Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’imyaka ibiri ashyizweho umukono n’ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika.
Icyerekezo cy’iterambere gihora ari kimwe
Kuva ku ntego z’Icyerekezo 2020 ukagera ku z’Icyerekezo 2050, intego z’iterambere zihora ari zimwe nubwo habaho amavugurura umwihariko, ajyana no gusobanura ikigero cy’iterambere ryifuzwa mu gihe runaka.
Perezida Kagame avuga ko guhera mu mwaka wa 2000, u Rwanda rwari rufite Icyerekezo 2020 cyagezweho ku rwego rushimishije nubwo hamwe na hamwe hari ibitaragezweho byari biteganyijwe.
Ati: “Ni ikintu kigoye kubona 100%, ariko n’iyo tugera kuri 90% yari kuba ari amanota meza, ariko hamwe na hamwe twagize 60%. Aho ngaho rero ushobora kudahindura Politiki cyangwa ingamba zashyizweho, ahubwo ushobora guhindura uburyo urimo kugerageza kugera ku byo wifuza kugeraho.
Wibanda ku gufata inshingano, gushaka ubushobozi no kubushora mu bikorwa, gushora mu nzego zitajyaga zibona ingengo y’imari ihagije no guhamagarira abantu benshi kugira uruhare mu byo dukwiriye kuba dukora.”
Birumvikana hari ibititezwe biza bigahindura ibintu, inyinshi muri izo mpamvu zititezwe ntiziri mu bubasha bw’u Rwanda bwo kuzihindura, ahubwo zo zihatira Inzego zireba guhindura imikorere no kwisanisha n’igihe kigezweho mu kwirinda gutembanwa na byo.
Akomeza avuga ko mu rugendo rw’iterambere, buri wese akora ibyo ashoboye, hibandwa ahanini ku kubyaza umusaruro imbaraga n’ubumenyi bwa buri wese mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, ibyorezo n’ibindi usanga ahanini bidaturutse ku musaruro w’ibikorwa by’aho umuntu ashobora guhindura.
Ati: “Nk’urugero twatangiye gushora imari mu bantu; haracyakenewe ko bikorwa ni yo mpamvu dukomeza gushoramo uko dushoboye kose haba mu burezi, ubuzima, ubuhanga… Icyo ni kimwe mu bintu bidahinduka mu by’ukuri ariko gisaba kwitabwaho bihagije, bikeneye ishoramari ryinshi.
Avuga ko ahanini usanga Icyerekezo ari ugukomeza gukora ibyatangiye gukorwa mu myaka yabanje, kugerageza kubikora nezano kubyongera maze bikajyanishwa no guhangana n’ibyago biza bitunguranye nk’ibyorezo, ibiza n’ibindi.
“[…] Ubutumwa ni bumwe, ibikenewe ni bimwe, ibisabwa ni bimwe, turashaka gutera imbere, dushaka uburumbuke, umusaruro w’abaturage bacu, kunoza imibereho yabo ku rwego runaka no mu gihe runaka.”
kabano says:
Nyakanga 10, 2023 at 3:04 pmAfurika irakize ibibona urebeye ku bintu bimwe reba climat, ibyo guhinga binyuranye, amashyamba ……ahubwo turebe kure ibyo abazungu badukangisha ni amaresha mugeni