Gicumbi: Abafatanyabikorwa n’abaturage beretswe impamvu y’imurikabikorwa

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangiye imurikabikorwa rizamara iminsi itatu, rikazarangira kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Kamena 2023.
Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, atangaza ko abazitabira imurikabikorwa bazarushaho kumenya ibibera mu Karere ndetse n’ibigaruka ku mibereho myiza yabo.
Bizanazamura igipimo cy’imyumvire y’abaturage ku bikorerwa mu Karere.
Ubuyobozi bw’Akarere bushimira abafatanyabikorwa bateguye imurikabikorwa bityo ngo rikazafasha Akarere gukomeza kunoza imikorere yako na bo.
Agira ati: “Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Gicumbi, ni ntagereranywa.
Tubashimira uruhare bagiye bagira mu mibereho myiza, mu iterambere ry’ubukungu, ubwo ndavuga mu buhinzi aho twagiye tubona abafatanyabikorwa batandukanye, ariko no mu miyoborere myiza”.
Uwera avuga ko ibyo byose byateguwe mu muco wo kugaragaza abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ariko ngo ni no gukorera mu mucyo ndetse no gutanga serivisi nziza inoze.
Akomeza avuga ati: “Imurikabikorwa rizamara iminsi itatu, ni umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa no kwigiranaho, aho abafatanyabikorwa bigira kuri bagenzi babo.
Uzaba umwanya ukomeye cyane ku bafatanyabikorwa b’Akarere bibumbiye muri JADF bazakomeza kwitabira iki gikorwa kugira ngo bagaragarize abaturage ibyo babakorera”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa bagize mu kwesa imihigo, imwe muri yo ikaba yareshejwe 100%.
Ati “Ni uruhare rwanyu birumvikana ku bufatanye n’Akarere, turabashimira mu nkingi zose”.
Hanyurwimfura Ignace, Umuhuzabikorwa wa Sustainable Growers Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi, asobanura ko bakorana na Koperative Amayugi Coffee kuva mu 2010.
Sustainable Growers Rwanda ifasha abahinzi gutanga umusaruro mu buryo burambye no kubafasha mu ruhererekane nyongeragaciro rwa kawa mu buryo burambye kandi bugamije isoko.
Uyu mufatanyabikorwa ahamya ko abanyamuryango ba Koperative batangiye ari 108, batunganya ikawa mu buryo bwa gakondo kuko ngo ikawa bayirongeraga mu mabase.
Ashima intera Koperative imaze kugeraho mu rwego rw’iterambere.
Hanyurwimfura yagize ati: “Ubu imaze kugera ku banyamuryango 312 tukaba twarabafashije kubabonera imashini zigezweho zitunganya umusaruro neza kugira ngo ubwiza bw’umusaruro babona ubashe kubaha igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga”.
Padiri Nzabonimana Augustin, Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, yizeza ko bazakomeza gufatanya kuzamura imibereho y’abaturage mu Karere ka Gicumbi.
Yavuze kandi ko abafatanyabikorwa b’Akarere bari mu byiciro bitandukanye.
Mu bukungu habarurwa abafatanyabikorwa 12, mu mibereho myiza harimo abafatanyabikorwa 21, mu gihe mu miyoborere myiza harimo abafatanyabikorwa 25 hatarimo amakoperative n’amatsinda.



