Abayisilamu bo mu Rwanda baratamba inka n’ihene bisaga 2,500

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Kamena, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose bizihije Umunsi Mukuru w’Ibitambo uzwi nka Eid al-Adha, mu gitondo bakaba bazindukiye mu isengesho bashimira Imana yabarinze umwaka wose.
Amasengesho yo ku rwego rw’Igihugu yayobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana kuri Sitade yitiriwe Pélé ya Kigali, akaba yitabiriwe n’Abayisilamu ibihumbi n’ibihumbi barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Mubarakh Muganga.
Sheikh Hitimana yavuze ko kuri uyu Munsi Mukuru w’Ibitambo, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) n’abafatanyabikorwa bawo bose bateguye ibitambo by’inka 1,320 n’ihene 1,200.
Mu gihe Abayisilamu bakomeje ibyo birori, Sheihk Hitimana yabibukije ko uyu munsi ari uwo kuzirikana abakene n’abashonji bagafashwa mu buryo bwose bushoboka.
Asobanura ko iki ari cyo gihe cyo kwizihiza hatambwa ibitambo by’ingamiya, inka, ihene n’intama, mu rwego rwo kwishimira ubuntu bwa Allah (Imana ya Islam) yababariye Umuhanuzi wayo Ibrahim ntatambe umwana we Ishmael.
Avuga kandi ko ibikorwa by’ubugwaneza ari byo biherekeza abemera Allah bose mu rugendo rwo gukura mu bya mwuka, basangira ibyishimo banashyigikira urukundo mu miryango, mu nshuti n’abaturanyi barimo n’abatari Abayisilamu.
Yaboneyeho gushimangira ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda bukangurira buri Muyisilamu wese kuzirikana ko ari inshingano ze kuba hafi abarokotse Jenoside no kubahumuriza.
Sheikh Hitimana nanone yavuze ko Umunsi Mukuru nk’uyu ugamije kubabarira “nk’uko tuba twifuza ko Imana yatubabarira.”
Yasobanuye ko uko ibintu byaba bisa nk’ibikomeye kose, bishoboka kureka inzika n’umujinya maze ugakomeza kubaho wibagirwa ibibi nubwo bidakuraho kumva ububabare.




