Hateguwe amahugurwa yongerera abahanzi ubumenyi mu ikoranabuhanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuryango Africa In Colors ukorera mu Rwanda ugiye gutangiza icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa agamije guha ubumenyi abahanzi, abanyabukorikori n’abandi Banyarwanda babishaka kugira ngo bifashishe ikoranabuhanga mu kazi kabo.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Raoul Rugamba Umuyobozi w’Umuryango Africa In Colors, avuga ko intego yabo ari ugufasha abahanzi kumenya uko bakoresha ikoranabuhanga bakagura ubumenyi bwabo mu gutunganya umuziki.

Ati: “Aya mahugurwa azaba mu gihe cy’amezi atatu, ndetse akazitabirwa n’Abanyarwanda 20 bafite imyaka 18 kugeza kuri 25, bakaba badasabwa ubunararibonye bundi cyangwa ibindi bisabwa byihariye kugira ngo bitabire aya mahugurwa. Bazahabwa ubumenyi bushobora kubafasha kurema imirimo ndetse bakubaka indangagaciro ngengabukungu z’ingenzi mu buryo butaziguye cyangwa mu gihe kirambye.”

Yakomeje avuga ko abazayitabira bazatoranywa binyuze mu itangazo rihamagara abakandida, bakaba bazahugurwa n’abarimu bo ku rwego mpuzamahanga, ba rwiyemezamirimo, impuguke n’abahanzi bavuye mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Yongeraho ko Intego y’aya mahugurwa ari ugutuma habaho impano nyinshi zishobora guhanga imirimo ndetse zikinjiriza Abanyarwanda n’igihugu muri rusange, ibyo bikazagira u Rwanda igicumbi cy’ubumenyi no guhanga udushya.

Banki ya Kigali izatera inkunga imishinga y’abantu bazaba batoranyijwe ngo bakore iriya mishinga.

Muri iki kiganiro yari ihagarariwe na Hernica Samantha Kimenyi wa avuze ko Banki ya Kigali izakomeza gukorana na bariya ba rwiyemezamirimo nibigaragara ko ibyo bakora bigira akamaro koko.

Avuga ko kandi Banki ya Kigali igamije gufasha Abanyarwanda kugira ubumenyi buhagije mu nzego zitandukanye bityo ibyo bakora bikaba bishingiye ku buhanga.

Africa In Colors yateguye aya mahugurwa ifatanyije n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Tuniziya, 3D Netinfo, n’ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Unanimous Games ndetse n’ikigo cyo mu Bufaransa LAFAAC, situdiyo zitandukanye, ba rwiyemezamirimo n’abandi bafatanyabikorwa, bari gutegura amahugurwa agamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga ry’imibyimba itatu (3D), no kwihangira imirimo mu nganda z’umuco n’ubuhanzi, bizabafasha mu buryo  butandukanye nko kurambura igihangano, imikino y’amashusho, ibikinisho n’ibindi byinshi.

Uyu munsi, Africa In Colors ni urubuga mpuzamahanga rukorera mu bihugu 37 ku isi, 27 muri  byo biri ku mugabane wa Afurika mu gihe ibindi 10 biri ku yindi migabane.

 African In Colors ni umuryango wubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi ari zo uburezi, ubufatanye no kubasha kugera ku mari. Aya mahugurwa ni ikiciro cya kabiri cy’amahugurwa ategurwa na African In Colors.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE