Minisitiri Gatabazi yasabye Inkomezabigwi kuzamura imyumvire

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Intore z’Inkomezabigwi kuzamura imyumvire ku bibazo bitandukanye bibangamiye urungano.

Minisitiri Gatabazi yabigarutseho ubwo yagendereraga Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, ahatangirijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru icyiciro cya cyenda cy’Urugerero rw’Inkomezabigwi kigizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye,

Yagize ati: “Uyu ni umwanya wo kuzamura imyumvire ku bibazo bibangamiye urungano rwanyu birimo ubuzererezi, ibiyobyabwenge, inda zitateguwe, guta ishuri, n’ibindi binabangamiye umuryango Nyarwanda aho batuye”.

Minisitiri Gatabazi yanasabye izo ntore kuba intangarugero kugira ngo babashe guhindura abandi, gushishikariza abaturage kwikingiza, kwigisha abaturage bakareka inzoga z’inkorano zibangiriza ubuzima, kuzana impinduka no mu miryango bavukamo, kubaka umuco wo kwitanga , gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, Mituweri, guzatanga umusanzu no mu gutoza abantu umuco w’isuku.

Yabijeje kubaba hafi muri iki gihe bari ku rugerero ruzasoza tariki 23 Gicurasi, ndetse asaba abayobozi b’Inzego z’Ibanze kubaba hafi kugira ngo urugerero rugende neza.

Muri ako Karere ka Musanze kandi yanahatangirije ‘Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gukumira no kurwanya igwingira ry’abana, umuhango wabereye ku Kigo Nderabuzima cya Musanze.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko bibabaje kuba mu Karere ka Musanze gakungahaye ku biribwa ariko kakaba gafite abana bagwingiye 45%. Asaba ababyeyi gukurikiza inama bahabwa ku mirire; guha umwanya abana; kunoza imirire n’isuku, ndetse akangurira abayobozi gukurikirana iki kibazo byihariye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE