Huye : Hatangijwe ishuri rya Sinema “Tumenye Sinema”

Mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe ku mugaragaro umushinga w’ishuri rya Sinema “Tumenye Sinema”, iyi ikaba ari gahunda ya mbere yo kongerera ubushobozi urubyiruko rwo mu gihugu cyose guhanga imirimo by’umwihariko urukora rukanakina Filime nk’umwuga mu Rwanda.
Uyu mushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi “EU” ukanashyirwa mu bikorwa na Mashariki African Film Festival (MAAFF) ukaba urimo gutera intambwe igaragara mu kuziba icyuho no kuzana ibisubizo bifatika mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda.
Hamwe n’intego z’ingenzi zo kongerera imbaraga urubyiruko rukora Sinema rufite ubuhanga bwo guhanga no kunguka ubumenyi, gushyiraho urubuga rw’ibikorwa rusange byibanda ku guhanga udushya mu gihugu, guteza imbere kwihangira imirimo, no gushishikariza urubyiruko kwigaragaza binyuze mu kuvuga inkuru, Tumenye Sinema ihindura imiterere ya sSinema yo mu Rwanda.
Iyi gahunda ya “Tumenye Sinema” yatoje neza urubyiruko rwitabiriye amasomo rugera 400 mu turere 4 tw’igihugu ari two Huye, Rubavu, Muhanga na Musanze mu buhanga bwo gukora za filime mu buryo bwa kinyamwuga, ibaha ibikoresho n’ubumenyi bikenewe kugira ngo barusheho kuba indashyikirwa mu mwuga wabo.
Mu gukuza impano no kubaha ubumenyi , “Tumenye Sinema” ikemura icyuho mu ruganda rwa filime, iha abakora filime bakiri bato ubuhanga bakeneye bwo kuvuga inkuru zabo zidasanzwe no kugira uruhare mu iterambere ry’umuco n’ubuhanzi Nyawanda.
Binyuze kandi muri iyi gahunda ya “Tumenye Sinema”, hari urubyiruko rwitabiriye amahugurwa muri Filime, maze bakora filime zirenga 30 zidasanzwe zishingiye ku muco Nyawanda, amateka, n’ikoranabuhanga rigezweho.
Izi filime zikorwa n’abitabiriye amasomo kuri Sinema yateguwe na “Tumenye Sinema” zigereranywa n’isuzumabumenyi rikomeye mu byo Guhanga n’impano, ibi bikaba byerekana ibitekerezo bitandukanye n’inkuru z’abitabiriye aya masomo.
Byongeye kandi, umusaruro wa “Tumenye Sinema” warenze imbibi z’igihugu kuko abitabiriye amahugurwa bagize uruhare runini mu ma serukiramuco mpuzamahanga ya Sinema, aho basangiye inkuru zabo n’ubunararibonye mu ruhando rw’Isi. Uruhare rwabo muri ibi birori bizwi kandi bikomeye ntabwo rwongerera amajwi gusa abakora amafilime Nyawanda ahubwo binazana kumenyekana k’uruganda rwa filime Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga na cyane ko filime Nyarwanda nazo zigenda ziyongera uko bwije n’uko bukeye.
Na none “Tumenye Sinema” irimo guca icyuho kiri hagati y’abakora filime n’inzobere mu ruganda rwa Filime . Mu gutanga gahunda yuzuye yo guhugura, amahirwe yo gutanga inama no kubona umutungo, iyi gahunda iha imbaraga abakora filime bato guhindura imikorere bakagira ishyaka ryo kuvuga inkuru zibyara ibikorwa birambye.
Igisubizo ni uko uruganda rwa filime Nyarwanda rukomera rugateza imbere ubukungu bw’igihugu, zitanga amahirwe y’akazi kandi zirera igisekuru kizaza cy’abakora filime Nyarwanda.
Intsinzi ya “Tumenye Sinema” ntabwo yari gushoboka hatabayeho inkunga yatanzwe EU.
Mu gihe “Tumenye Sinema” ikomeje urugendo rwayo, ikomeje kwiyemeza kwagura ibikorwa byayo, iteza imbere ubuhanzi, no kubaka urusobe rw’ibihangano bitandukanye, rushyigikiwe n’abakora filime bo mu Rwanda.
Mu gukemura icyuho no kuzana ibisubizo bihamye, “Tumenye Sinema” irimo gutanga inzira y’igihe kizaza aho amajwi y’abakinnyi ba filime bo mu Rwanda yumvikana ku Isi yose.




