Umuhungu wa Perezida Museveni yagarutse mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri K. Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Werurwe yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukemura burundu ibibazo byaranzwe hagati y’u Rwanda na Uganda mu bihe byashize.
Ambasade ya Uganda i Kigali yatangaje ko Lt. Gen. Muhoozi yageze i Kigali mu masaha ya mugitondo atwawe n’indege ya Uganda Airlines.
Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, Lt. Gen. Muhoozi yakiriwe n’itsinda ry’Ambasade ya Uganda mu Rwanda riyobowe na Anne Katusiime ushinzwe inyungu za Uganda mu Rwanda, n’abayobozi babiri bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda, Brig. Gen. Willy Rwagasana ukuriye ingabo zirinda Perezida ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo z”u Rwanda Col. Ronald Rwivanga.
Nubwo nta byinshi biratangazwa kuri uru ruzinduko, bivugwa ko yagarutse ku butumire bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko rwitezweho kuzamara iminsi itatu.
Ni uruzinduko rubaye nyuma y’aho taliki ya 28 Gashyantare 2022, Lt. Ge Muhoozi ari bwo bwa mbere yatangaje bwa mbere ko agiye kugaruka i Kigali.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Lt. Gen. Muhoozi yagize ati: “Nyuma y’ikiganiro kirekire nagiranye na marume/data wacu, Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nsubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemura ibibazo byose bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022 mu ruzinduko nanone rwari rugamije gukemura ibibazo bya dipolomasi byari bimaze imyaka igera kuri itanu hagati y’u Rwanda na Uganda.
Nyuma y’iminsi mike hakozwe urwo ruzinduko ni bwo hemejwe ko umupaka wa Gatuna ufungurwa ku wa 31 Mutarama 2022 nubwo Abanyarwanda batahise bambuka.
Ku wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashyizwe mu myanya mishya,Perezida Kagame yavuze ko yaganiriye na Gen.Muhoozi ariko ikibazo kigomba gukemuka burundu ukabona gufungurwa bihoraho.
Perezida Kagame ati “Iyo ntumwa mu biganiro twagiranye, twumvikanye ko hari ibyo twese twakora. Ariko jye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza, ariko kuwufungura udakemuye ikibazo cyatumye umupaka ufungwa, ntabwo ari byo, nta n’ubwo byakunda.”
Perezida Kagame yavuze ko impande zombi zemeranyijweho ko ibyo byateye umupaka gufungwa na byo bigiye kwitabwaho.
Yibukije ko kimwe muri ibyo byatumye Abanyarwanda batemererwa gukomeza kwerekera muri Uganda uko bishakiye byari mu rwego rwo kubarindira umutekano kuko bageragayo bagafatwa bagafungwa bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa bakajugunywa ku mupaka ndetse bakamburwa n’ibyabo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo abaturage basanzwe bemerewe kwambukira ku mipaka yo ku butaka yose harimo n’ihuza u Rwanda na Uganda ariko bakaba bagomba kubahiriza ingamba zose zijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 zashyizweho na Guverinoma.





Amafoto: Ambasade ya Uganda mu Rwanda