Rubavu: Hatashywe imiyoboro y’amashanyarazi yatwaye miliyali zisaga 4

Mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 12 Werurwe 2022, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana, ari kumwe na Bert Versmessen, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, batashye ku mugaragaro ibikorwa remezo byubatswe mu mushinga wo kongerera imbaraga imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu, watewe inkunga n’Ubwami bw’u Bubiligi.
Ambasaderi w’u Bubiligi yavuze ko imiyoboro yavuguruwe mu Karere ka Rubavu gusa yatwaye amafaranga arenga miliyali 4 z’amafaranga y’u Rwanda byose byakozwe mu rwego rwo gufasha abaturage kwihuta mu iterambere.
Mu Karere ka Rubavu by’umwihariko, uyu mushinga wavuguruye imiyoboro yahubatswe kera mu myaka irenga 30 ishize, yongererwa ubushobozi buva ku kigero cya kilovolute (kV) 6,6 ishyirwa kuri kilovolute 30. Ibi byakozwe hubatswe kabine 20 ndetse zose zishyirwamo imashini ziringaniza ikigero cy’amashanyarazi (transfomers). Hubatswe kandi imiyoboro mishya ireshya n’ibilometero 14 by’imiyoboro iringaniye (MV) n’ibilometero 34.7 by’imiyoboro mito (LV).
Mu Karere ka Rubavu kandi, uyu mushinga wahubatse amatara yo ku mihanda ku bilometero bigera kuri 7.2 mu Murenge wa Gisenyi.
Bert Versmessen, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, yavuze ko u Bubiligi butewe ishema no kuba bwaragize uruhare mu guteza imbere ingufu mu Rwanda.

Yagize ati: “Ibilometero bisaga 1,000 by’imiyoboro byarubatswe ibindi byongererwa imbaraga muri uyu mushinga watewe inkunga n’u Bubiligi mu Rwanda. Abaturage basaga 250,000 batari bafite amashanyarazi ubu bayabona neza kandi barayakoresha. Uyu ni umusaruro ufatika werekana ishusho ngari y’ibigenda bigerwaho. Mu myaka mike ishize, u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu gukwirakwiza amashanyarazi. Leta y’u Bubiligi yishimiye kuba yaragize uruhare muri uru rugendo rushimishije”.
Yashimangiye ko bazakomeza gukora na Leta y’u Rwanda nk’abafatanyabiko rwa beza mu kuzamura umuturage banoza imiturire n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko hari byinshi bimeze kugerwaho biturutse ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse ko bukomeje kuba imbarutso y’iterambere ry’ubukungu.
Yagize ati: “Iyi mishinga idufasha cyane kugera ku ntego za Leta zijyanye n’iterambere ry’ubukungu. Nagira ngo mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nshimire Leta y’u Bubiligi ikomeje gutera inkunga imishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda ndetse n’izindi nzego zinyuranye. Uyu mushinga ntiwagarukiye gusa ku kongera umubare w’abafite amashanyarazi, ahubwo wanafashije bikomeye mu kuvugurura imiyoboro isanzwe mu Rwanda ndetse no kuyongerera ingufu kugira ngo amashanyarazi agere kuri bose ahagije kandi afite ubuziranenge.
CSP Dr Tuganeyezu Oreste umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi yavuze ko umuriro bahawe ugiye kubagabanyiriza ibihombo bakundaga guterwa n’ibura ry’ umuriro hato na hato bigashyira mu kaga ubuzima bw’abarwayi n’abagana ibitaro.
Agira ati: “Twakundaga kubura umuriro Kandi ibyo dukora byose dusabwa umuriro mwinshi kandi uhoraho. Hari ubwo ugiye abana bavutse bakeneye kwitabwaho by’umwihariko bari ahabugenewe ugasanga ni ibibazo, hari ibyuma byakundaga gushya kubera umuriro ugenda ugaruka, imashini zacu za’ngizwaga nuwo muriro ariko kuba umuriro ubonetse ufite imbaraga biradufasha ndetse n’amafaranga twashoraga muri moteri agabanyuke”.
Alafat Mustafa umuyobozi muri Hoteli Serena ishami rya Kivu yavuze ko kuva bahawe umuriro bizabafasha gutanga serivisi nziza no kwita ku bakiliya nkuko bikwiye a ri nako bigabanya ibihombo byaterwaga n’ibura ryawo.
Agira ati: “Abakiliya bakenera umuriro cyane iyo wagendaga twahitaga dukoresha moteli bikaduhenda kuko usanga dukoresha umuriro wa miliyoni 15 ku kwezi, iyo ugiye hari ibyo kurya byangirika byari muri Frigo, ibyuma bigashya n’ibindi ariko turishimye ikibazo kigiye gukemuka.”
Urwego rw’ingufu mu Rwanda rukomeje kugenda rutera imbere uhereye ku nganda zitanga amashanyarazi, imiyoboro iyageza mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’iyakwirakwiza mu baturage.
Intego nyamukuru u Rwanda rwiyemeje ni uko bitarenze umwaka wa 2024, ingo zose 100% zizaba zifite amashanyarazi, inganda ziyatunganya zikiyongera ku buryo ingano yayo iba ijyanye n’iterambere igihugu kigezeho, ndetse n’imiyoboro iyakwirakwiza ikongererwa imbaraga ku buryo nta mashanyarazi yongera gutakara cyangwa ngo acikagurike bya hato na hato. Ubu ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zirasaga 68.48%.
Kuva mu mwaka wa 2014, binyuze mu muryango Enabel, u Bubiligi bwagiye butera inkunga imishinga myinshi yo guteza imbere ingufu mu Rwanda harimo iyo gukwirakwiza amashanyarazi ndetse no kwagura imiyoboro yayo. Iyo mishinga ikubiye mu nkunga ingana na miliyoni 39 z’Amayero yashyizwe muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi yibanze cyane ku kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi ndetse no kurushaho kunoza imitangire yayo ku ngo ndetse n’ibigo bya Leta mu gihugu.
Iyi nkunga yatumye ibilometero bisaga 1000 by’imiyoboro mishya y’amashanyarazi byubakwa ndetse ingo zisaga 50,000 zihabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu Ntara y’Uburasirazuba. Igice cya nyuma cy’uyu mushinga cyibanze cyane ku kuvugurura no kongerera imbaraga imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse no mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
