MINALOC irasaba uturere turi inyuma muri Mituweli gufata ingamba zidasanzwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gihe umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) ubura amezi 3 ngo urangire, bigaragara ko hari uturere turi inyuma mu bwitabire bw’abaturage, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ikaba isaba ko utwo turere twafata ingamba zidasanzwe zirimo kwigira ku tundi twakoze neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Ingabire Assumpta yagize ati: “Hari uturere tutageze ku muhigo twiyemeje aho aka nyuma kari kuri 72.4% by’abaturage”.

Yabigarutseho uyu munsi ku wa 10 Werurwe2022, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali, kitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye na Mituweli mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ya 2022/2023.

Yaboneyeho no gushimira abaturage bamaze gusobanukirwa ibyiza bya Mituweli bakaba baritabiriye kwibumbira mu bimina kugira ngo bibafashe kwishyura imisanzu ku buryo bworoshye, aho usanga byarafashije imwe mu midugudu kwesa uyu muhigo.

Kugeza ubu uturere 5 tuza ku isonga mu bwitabire bwa Mituweli  ni Gisagara iri kuri 98,2%, Gakenke ni 94,6%, Nyaruguru ni 92,9%,  Gicumbi ni 91,5%, na  Ruhango iri kuri 90,6%.

Uturere 5 turi inyuma ni Kicukiro iri kuri 72,4%, Gasabo 74,7%, Nyarugenge 75,7%, Musanze ni 79,2% na Nyagatare iri kuri  79,3%.

Muri  uyu mwaka wa mituweli wa 2021/2022 urimo kugana ku musozo ubwitabire bugeze kuri 85,1% ku rwego rw’Igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  Ingabire Assumpta yasabye abayobozi bo mu Nzego z’ibanze kwegera abaturage bakabakangurira kwitabira iyi gahunda ku buryo igipimo cyazagera ku 100%.

Ati: “Turakomeza gushishikariza abayobozi bo mu Nzego z’ibanze kugira ngo bakomeze bafashe abaturage bagire n’ubushobozi bwo kubona amafaranga bishyura ubwisungane mu kwivuza. Kuva twatangira iyi gahunda nziza imaze kugira ibintu byinshi byiza igeza ku baturage bacu   nta na hamwe turesa umuhigo  wo kugira abaturage 100% bari muri Mituweli”.

Yakanguriye n’abaturage ubwabo kumva akamaro mituweli ibafitiye bakayitabira. Ati: “…ubuzima buzira umuze ni bwo soko y’amajyambere, ntiwaba wabuze uko wivuza ngo uziteze imbere, umwana ntiyaba yabuze uburyo yivuza ngo azashobore kwiga neza. Intangiriro yo kugira ubuzima bwiza ni uko nibura waba ufite ubwishingizi mu kwivuza”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Rugemanshuro Regis yagaragaje ko nubwo hakiri urugendo rugana kuri uriya muhigo wifuzwa wa 100% ariko hari intambwe yatewe muri Mituweli ikwiye kwishimirwa.

Ati: “ Hari byinshi byagiye bihinduka kugira ngo tworohereze umunyamuryango kwivuza igihe amaze kwishyurira umuryango wose nta minsi 30; kwivuza wishyuye 100% cyangwa wishyuye 75%, no gukuraho gutonda imirongo kwa muganga aho bitagisaba guca ku mukozi wa RSSB, n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga byoroheje serivisi zo kwishyura”.

Mu gihe bamwe mu banyamuryango ba Mituweli bagaragaza ko hari ibikwiye kunozwa nko kuba bamwe bajya kwivuza bagasanga imyirondoro yabo itaranditswe neza, imbogamizi zishingiye ku kwishyura imisanzu hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi, Umuyobozi wa  RSSB avuga ko bashyizeho umurongo (*876# ugakurikiza amabwiriza) batangaho ibitekerezo bakagaragaza ibitagenda neza.

Kugeza ubu abafite ubundi bwishingizi basaga 600,000, Leta iyo ifashije abatishoboye  cyanecyane ababarirwa mu cyiciro cya mbere ushyizeho n’abafungiye mu magereza usanga ifashije abagera kuri miliyoni 2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  Ingabire Assumpta ati: “Dufite abagera kuri miliyoni 12 dushaka gukangurira ko bakwifatanya bakishyura Mituweli”.

Umwaka wa Mituweli utangirana n’itariki ya 1 Nyakanga ukarangirana n’iya 30 Kamena y’umwaka ukurikiyeho. Muri uyu mwaka uri hafi gutangira (2022/2023) umusanzu uzakomeza kwishyurwa hashingiwe  ku byiciro  bisanzwe cy’ubudehe umuryango ubarizwamo.

Icyiciro cya mbere cyishyurirwa na Leta amafaranga y’u Rwanda 3000 kuri buri muntu, abari mu cya 2 n’icya 3 bishyura 3000 na ho  abo mu cya kane bakishyura 7000 kuri buri muntu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE