TAS2023: Perezida Kagame yageze muri Zimbabwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Mata 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Victoria Falls muri Zimbabwe aho yitabiriye inama y’uyu mwaka yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika (TAS2023) izasoza taliki ya 28 Mata.

Transform Africa Summit ni inama yatangirijwe bwa mbere i Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2013, ikaba imaze kuba ubukombe nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi bifasha mu gutegura ahazaza h’ikoranabuhanga ku Mugabane w’Afurika.

Iyi nama ihuza abayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi biganjemo abahagarariye Guverinoma zo ku Mugabane w’Afurika, Ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari rikorwa mu ikoranabuhanga, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abashakashatsi n’izindi ntumwa z’ibihugu zitandukanye.

Bose bahurira hamwe mu kungurana ibitekerezo ku buryo bushya bwo gutegura, kwihutisha ndetse no gushyigikira Afurika mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida wa Zimbabwe Emmerson D. Mnangagwa, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema ni bo Bakuru b’Ibihugu bamaze kwemezwa ko bazitabira iyo nama.

Gusa nanone Igihugu cy’Angola, Estonia na Tunisia na byo byamaze kwemeza ko bizohereza intumwa zihagarariye Abakuru b’Ibihugu, mu gihe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Imari Siniša Mali, na we yemeje ko azitabira.

Abandi biyongera kuri abo bashyitsi, biteganyijwe ko iyi nama y’uyu mwaka izitabirwa n’Abaminisitiri 40, Abakuru b’Imiryango Mpuzamahanga, Abadipolomate, Abayobozi b’Inganda ndetse n’intumwa zizoherezwa ziturutse mu bihugu birenga 100.

Perezida Kagame ari mu bazatanga ikiganiro muri iyo nama hamwe n’abandi bayobozi n’impuguke mu by’ikoranabuhanga 20 bazafata umwanya mu byiciro bitandukanye bagize iyo nama.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi azayobora Inama y’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa, ihuriro ryashinzwe mu mwaka wa 2013 kuri ubu rikaba rigizwe n’ibihugu by’Afurika 36 byiyongeraho imiryango mpuzamahanga n’abikorera biyemeje kwihutisha ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika.

Iyi nama yitabiriwe n’abakabakaba 3000 izasinyirwamo amasezerano y’Inzego zitandukanye ziyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu masezerano azasinywa harimo ayo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uzasinyana n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), azasinywa hagati ya Smart Africa n’ibigo nka Ascend Digital Nations, Galax, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Isoko Rusange ry’Afurika, ITL, Zhejiang n’ibindi.  

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Guhuza, Guhanga Ibishya no Guhindura

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE