Uko Abatutsi bakoraga muri MINAGRI batotejwe kugeza mu 1994

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, ibigo n’imishinga byari biyishamikiyeho, hibutswe abasaga 810 bazize Jenoside, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu taliki ya 21 Mata 2023 ku cyicaro cy’iyo minisiteri.

Mu buhamya bw’uwarokotse Jenoside wakoraga muri MINAGRI Twamugize Christianne, yagaragaje uburyo na mbere ya Jenoside Abatutsi bibasirwaga aho babaga bakora, bagatotezwa bazira ubwoko, bamwe bakirukanwa, asobanura uburyo Abatutsi bo mu Rubilizi bishwe urw’agashinyaguro.

Ati: “Abo twakoranaga baranyanze bigera n’aho umugabo wanjye abajije umwe muri bo witwaga Nkubito Laurent ati ariko umugore wanjye mumuziza iki, mumwangira iki? Amusubiza ko ari uko ari umututsikazi, umugabo aramubwira si byiza jya ubireka.

Yongeyeho ko yageze mu kigo cya Rubirizi bakajya bamubaza ngo wowe uri bwoko ki? […], abakozi banyitaga Inkotanyi bakampamagara bati Nkotanyi, ngaceceka ngo Christianne ko utitaba si wowe tubwira? Bene wanyu baturutse mu Mutara ntibazagusanga, bazagera ino twarakwirangirije. Jenoside ntiyaje nk’inzaduka yarateguwe […] Urwo rwango nabanye narwo, Abatutsi bamwe bakajya basezera bijyana mpasigara njyenyine”.

Yashimye RPA Inkotanyi na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ifite politiki idaheza, idacamo abantu ibice.

Uwavuze ahagarariye abafite ababo bahoze bakorera MINAGRI bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukamurenzi Esther yashimiye RPA Inkotanyi yabarokoye na Minisiteri uburyo ibaba hafi, ikabafata mu mugongo.

Yagize ati: “Mu ijwi ry’abibuka ababo ndagira ngo tubashimire cyane kuko MINAGRI iduhamagara ikadufasha kuza hano kwibuka abacu, mudufasha kubibuka kandi mwanubatse urwibutso ruturema agatima iyo duhari turaruhuka”.

Banashimye igitabo begeranyije kirimo amateka n’amafoto y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yongeyeho ati: “Hari n’ibindi byinshi MINAGRI ikorera ab’imiryango y’abahoze ari abakozi bayo nk’inka zatanzwe, inzu zasanwe ku bo mu miryango itishoboye[…]. Ibyo bivana ahabi ba bantu batishoboye bari bakiyubaka”.

Yagarutse ku cyifuzo cy’abaje kwibuka ababo, avuga ko abarokotse basigaranye amasambu nyamara abari kure, nta n’amikoro yo kuyabyaza umusaruro ko yabafasha mu kuyabyaza umusaruro.

Yashimiye RPA Inkotanyi n’Umugaba w’Ikirenga wari uzirangaje imbere Perezida Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside ndetse na politiki nziza bimakaje itarangwamo ivangura iryo ari ryo ryose, bakanashyiraho gahunda zifasha abatishoboye n’abarokotse barimo.

Ikindi cyifuzo ni uko amateka y’abishwe yabungabungwa kugira ngo abana bacu bayamenye.

Abibutswe ni abari abakozi ba MINAGRI, ibigo byari biyishamikiyeho birimo OCIR Café, OCIR Thé, Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi (ISAR), Serivisi yari Ishinzwe Imbuto z’Indobanure (SSS), Laboratwari y’Indwara z’Amatungo (LVNR), Ikigo cy’Igihugu cyo Gutera Intanga mu Matungo (CNIA) n’Imishinga itandukanye y’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse yihanganishije abarokotse bari bafite ababo bakoreraga iyo minisiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bose bari bitabiriye icyo gikorwa.

Yagize ati: “Mbifurije gukomera muri ibi bihe bitoroshye kandi mbashimire mwese ko mwaje kudufata mu mugongo nka MINAGRI, mu gihe twibuka abarenga 810 bazize uko baremwe harimo 430 bakoreraga MINAGRI,  220 bakoreraga icyahoze ari ISAR ubu ni RAB, abarenga 161 bakoreraga OCIR The n’abarenga 26 bakoreraga OCIR Café”.

Yagarutse ku butwari bwaranze abari abakozi ba MINAGRI agaragaza ko bari abahanga bityo hakomeza kuzirikanwa ubumenyi bwabo kuko ari bwo bwabaye umusingi n’ubu bubakiyeho.

Ati: “Umusanzu ukomeye watanzwe n’aba twibuka batanze mu buhinzi n’ubworozi ntituzawibagirwa ni wo wabaye umusingi dukomeje kubakiraho. Twibuka ubutwari bwabo, ubwitange bikadufasha gukomeza kwiyubaka”.

Yongeyeho ati: “Turazirikana ubutwari bwabatuvuyemo, ibyo bakoze bari abahanga, ubumenyi n’ubutwari byabo turabizirikana. turibuka akarengane, agashinyaguro, itorezwa bakorewe. Abishe aba twaje kwibuka bari abayobozi, ni abo bakoranaga, ni abari bashinzwe umutekano w’abaturage”.

Yashishikarije urubyiruko kubaka u Rwanda ruzira Jenoside ari ubu n’ahazaza ndetse ashishikariza Abanyarwanda muri rusange guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Urubyiruko iyi gahunda muyigire iyanyu kugira ngo igihugu kitazongera kugwa mu mutego w’abakomeje gushakira ikibi iki gihugu hatazongera kubaho kugwa mu mutego.[…]Ntitugahe urwaho abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ngo bongere kuducamo ibice”.

Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kera

Musenyeri Rucyahana John yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye gufatanya nk’Abanyarwanda, inshuti n’abafatanyabikorwa gukomera no guhumurizanya. Ikindi yagarutseho ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

Yagize ati: Mu guhumuriza abavandimwe bacu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 tujye tunibuka na RPA Inkotanyi mu kurokoka kwabo babigizemo uruhare na bo turabashima.

Duhumurize abavandimwe bacu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tuvuga ko ari mu 1994 ariko Jenoside yatangiye kera, imizi yayo yatangiye kera kuko Jenoside ntikubita nk’inkuba, irategurwa, iratekerezwa, ikageragezwa igashyirwa mu bikorwa nyuma hakabaho n’ibindi bikorwa byo kuyihakana, kuyipfobya no gushaka kuyihisha n’ibikorwa byayo”.

Yongeyeho ko kwibuka ari umwanya wo kugaruka ku mateka bigatuma abantu birinda ikibi kandi ibyiza byagezweho bigasigasirwa.

Ati: “Kwibuka ni umwanya wo kugaruka ku mateka ariko tugasuzuma aho u Rwanda rugeze ngo tubone uko tubisigasira [….]kugira ngo ibyabaye kuri ba data, ba sogokuruza bitazongera ukundi.Twibuke urugendo rw’amateka ariko twibuka aho tugeze nk’Abanyarwanda tugomba kubiharanira, tukabirinda”.

Yakomeje asobanura ko ubumwe bw’Abanyarwannda bwahozeho bugasenywa.

Ati: “U Rwanda rwarapfushije, rwabuze abana barwo ariko narwo rwapfushije agaciro karwo, kuko abapfuye bishwe urw’agashinyaguro. Niba byarashobotse kuva muri Jenoside. Twibuke dukomeye tudahungabana”.

U Rwanda rwihaye uburyo bwo gutangira ubuzima bushya, Tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari, si ikintu ubwira ngo genda kigende, ntigenda vuba, imarwa n’ubuzima buyirwanya, buyicukumbura bukayamagana.

RPA Inkotanyi bashimirwa kuba bararokoye Abatutsi

Uhagarariye Umuryango IBUKA Ndagijimana Laurent yihanganishije ababuze n’Abanyarwanda muri rusange.

Yavuze ko imiryango yabuze ababo ariko na Minisiteri yabuze abakozi b’ingirakamaro, bari abahanga.

Ati: “Twaje kwibuka kubera akamaro mwari mufitiye igihugu, imiryango yanyu, ababakomokaho bakujijwe n’igihugu kandi barashoboraga gukurira mu miryango mu buryo bukwiye.

Kugira ngo Jenoside ihagarikwe byasabye umurava n’ubwitange bidasanzwe, batinyutse bakamagana ikibi. Turashima RPA Inkotanyi yashoboye kugira abo irokora”.

Ashima uburyo Leta yitaye ku banyarwanda batishoboye  ngo biyubake by’umwihariko abarokotse basubira mu buzima babona aho batura ndetse abafite ibikomere by’inyuma n’ibyo mu mutima biravurwa kandi biracyakomeje.

Igihugu cyavugutiye umuti ikibazo muzi cyari cyarazonze Abanyarwanda cy’aurwango n’ivangura maze kimika ubumwe nyabwo bw’Abanyarwanda.

Ndagijimana yongeyeho ko urugamba rusigaye ari ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yashimiye MINAGRI iteganya umwanya wo kwibuka n’inkunga itanga  no kuba yaratangiye kwandika amateka ya bamwe na bamwe ngo abantu bajye bibuka bazi n’ibyabaye.

Ku cyifuzo cyo gufasha abarokotse guhinga amasambu Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko bazakora ibishoboka byose ngo abarokotse n’abakomoka ku bahoze bakorera MINAGRI bagezweho ibikorwa byo kwiteza imbere mu buhinzi n’ubworozi kandi ko ubwo butaka buzahingwa.

Hacanwe urumuri rw’icyizere
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yihanganishije abarokotse n’abakomoka mu miryango y’abari abakozi b’iyo Minisiteri anabizeza ko bazakomeza kubitaho
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE