Perezida Kagame yumva urubyiruko rudakeneye kwitaba ku biro buri munsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Gukorera ahatari mu biro hifashishijwe ikoranabuhanga, ni umuco wahindutse amahitamo rukumbi mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka kikabuza abantu kuva mu ngo zabo mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ubwandu bushya no kurushaho gukwirakwira.  

Mu Rwanda, byagaragaye ko abakozi benshi cyane cyane abakora mu nzego za Leta batanze umusaruro mwinshi maze ku wa 29 Nyakanga 2022, Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri riteganya ko umukoresha wa Leta ashobora kwemeranya umukozi uburyo yakorera ahandi hatari aho asanzwe akorera akazi ke.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye kumara impungenge z’urubyiruko rwinubira imyumvire igihari ko umukozi wese asabwa kwitaba ku biro buri munsi, agaragaza ko aho Isi irimo kwerekeza igikenewe cyane ari umusaruro w’akazi hatitawe ku hantu hakorewe.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki ya 15 Mata 2023, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abikorera mu Gihugu cya Benin ubwo yabazwaga ikibazo kijyanye n’uko u Rwanda rubigenza mu guhuza imikorere mishya y’urubyiruko n’iyahozeho yo kwitaba ku biro buri munsi.

Ni ikibazo cyabajijwe na Dannielle Togosi, umwe muri urwo rubyiruko ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga akaba n’umuhanga mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu butari karemano (AI) n’iyo gukora porogaramu za mudasobwa (coding).

Ikibazo cye cyagiraga kiti: “Ni iki Guverinoma y’u Rwanda irimo gukora mu guharanira ko aho urungano rwanjye rushobora gukorera haba bateguwe, no kugaragaza ubushake bwo kwakira uburyo bwacu bwo gukora?”

Hagiyeho Iteka ryemerera umukozi wa Leta gukorera no mu rugo – ImvahoNshya

Perezida Kagame yagize ati: “Ikintu cya mbere ni ugukorana n’abo mu kigero cyawe. Ibyo ni byo turimo gukora, gukorana n’urubyiruko rwacu. Gukorera hamwe biravuga ngo turagerageza gushaka ibintu twakorera hamwe ngo tugere ku iterambere nahoze mvuga.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ari iby’agaciro kuba uyu mwari azi ibijyanye na porogaramu za mudasobwa  (coding) amubwira ko ibyo ari ingirakamaro cyane muri iki gihe kuko bifasha gukemura ibibazo bihari no gutahura ibitari byakigaragaje.

Yakomeje agira ati: “Aho dukorera hatangiye guhindurwa n’abantu nkawe kandi sosiyete igomba kubyakira. Mu by’ukuri igihe ibyo byabaga bijyanye no kongera gutekereza aho dukorera, icyorezo cyaraje. Murabizi ko muri buri gicu cyijimye haba harimo amahirwe. Mu cyorezo cyari kibi bihagije nk’uko twese tubizi, nanone amahirwe yabaye ko abantu bagombaga guhangana n’icyorezo ariko nanone bagomba gushaka uburyo bushya bwo gukora umurimo n’aho kuwukorera.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe ikibazo cyazanye n’igisubizo cyaje gihindura byinshi mu myumvire n’imikorere y’abantu.

Ati: “Ubu ikigezweho ni ukwibaza ngo ese aho ukorera akazi kawe ni cyo kibazo? Niba ari ikibazo nanone ntabwo ari ingenzi cyane kurusha umusaruro. Ubu ubasha kubona ko akazi kakozwe no mu bihe bidasanzwe aho icyorezo cyahatiye abantu kuguma mu nzu zabo, maze mu ibyo havukamo uburyo bushya bwo gutekereza no gukoresha uburyo bugezweho, nk’ibiva muri coding.”

Akomeza avuga ko hari imirimo myinshi byagaragaye ko yashoboraga gukorwa bitabaye ngombwa ko abantu bajya ku biro, nubwo hari indi bidashoboka kuko isaba ko uyikora aba ahari.

Kugira ngo ako kazi gashoboke byasabye gukoresha ikoranabuhanga risaba ishoramari mu kugura ibikoresho no kongera ubumenyi bwo kurikoresha, gutanga ikirere kizima mu guhanga udushya no kwihangira, imirimo n’ibindi.

Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari rikorwa muri urwo rwego rigomba kwiyongera ku rwego rw’Igihugu kugira ngo abantu barusheho kunguka ubumenyi bubafasha gukora ibintu bitandukanye birimo kurema ahantu hashya ho gukorera imirimo.

Ati: “Si ahantu hashya ho gukorera gusa, ahubwo mu by’ukuri n’akazi gashya kazahangwa. Akazi abantu batigeze batekereza ko bagomba kugakora birashoboka ko bazagera aho bakagakora.”

Perezida Kagame yanasubije ibindi bibazo birimo ibijyanye n’ingamba zafashwe mu kwimakaza iterambere ry’ibikorwa remezo, imijyi n’ibindi bigamije iterambere rirambye ry’u Rwanda.

U Rwanda na Benin byasinyanye amasezerano 9 y’ubufatanye

Mu ruzinduko Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’itsinda ryabaherekeje muri uru ruzinduko rwamaze amasaha 72, babonanye n’inzego zitandukanye z’abagize Guverinoma ya Benin banunamira Intwari za Benin.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Perezida Patrice Talon wa Benin, hakurikiyeho umuhango wo gushyira umukono ku masezerano icyenda y’ubutwererane agamije kurushaho gushimangira umubano uzira amakemwa ibihugu byombi bisanganywe.

Amasezerano yasinywe arimo ayo gukumira isoreshwa ry’ibicuruzwa inshuro ebyiri, ajyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere mu nzego z’ibanze, iterambere rirambye, ubutwererane mu bya gisirikare, ubucuruzi n’inganda, ubukerarugendo no guteza imbere ishoramari.

Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano hakurikiyeho ikiganiro cyahuje Abakuru b’Ibihugu byombi n’itangazamakuru, aho bongeye kwishimira umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwaguka no gushinga imizi.

Perezida Kagame na Talon banaganiriye ku mahirwe ibihugu byombi bifite mu kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), banashimangira ko ibihugu byombi bizakomeza ibiganiro bya Politiki no guhererekanya ubunararibonye mu nzego zinyuranye, byose bigamije inyungu z’abaturage ba Benin n’u Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE